Uyu muhango wayobowe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Kabiri wa Unity Club Intwararumuri, Valérie Nyirahabineza, aho Bamporiki yashyikirijwe inshingano na Uwacu Julienne, wari usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu muryango.
Ni amakuru yatangajwe na Unity Club Intwararumuri mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026.
Uyu muryango wagize uti “Uyu munsi, tariki ya 03 Ugushyingo 2026, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Kabiri wa Unity Club Intwararumuri, Madamu Valérie Nyirahabineza, yayoboye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Hon. Julienne Uwacu, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club, wahawe izindi nshingano, na Hon. Édouard Bamporiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya.”
Bamporiki yasimbuye Uwacu Julienne uherutse kugirwa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Uyu muhango wabaye nyuma y’icyumweru kimwe Bamporiki agizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, aho yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yongeye kumugirira, asezeranya ko atazongera kugitesha agaciro.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku wa 27 Ukwakira 2026, Bamporiki yavuze ko amasomo yakuye ku cyizere yari yarahawe mbere azamufasha kubungabunga icyo yongeye kugirirwa.
Yagize ati “Iki cyizere cyeze, kije nkizirikana kimwe cyangiritse cya gihe, mu cyubahiro cyinshi ngomba isoko icyizere nk’iki kivomwamo, Paul Kagame, Iki na cyo ndacyakiriye, kuzirikana kimwe cyangirikiye umu, bizampa kurinda iki cy’ubu. Biganza byera ineza, nzabatera ishema mwembi.”
Bamporiki agarutse mu nshingano nyuma yo guhabwa imbabazi
Bamporiki Edouard ni umwe mu bayobozi bakoze imirimo itandukanye mu nzego za Leta, mbere yo guhagarikwa ku mirimo mu 2022 kubera ibyaha yari akurikiranyweho.
Kuva mu 2013 kugeza mu 2017, yari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, ahagarariye Umuryango FPR-Inkotanyi.
Ku wa 30 Kanama 2017, yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, asimbuye Rucagu Boniface, mbere yo kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri yari ishinzwe Urubyiruko n’Umuco mu Ugushyingo 2019.
Ku wa 5 Gicurasi 2022, Perezida Kagame yamuhagaritse ku mirimo, nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangaje ko akorwaho iperereza ku byaha bya ruswa.
Ku wa 30 Nzeri 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 Frw, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.
Nyuma yo kujurira, ku wa 23 Mutarama 2023, Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka itanu, rugabanya ihazabu yari yaciwe igera kuri miliyoni 30 Frw.
Yahise ajyanwa muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere kugira ngo arangize igihano yari yakatiwe.
Ku wa 18 Ukwakira 2024, Bamporiki yari mu bantu 32 bahawe imbabazi na Perezida Kagame, bituma arekurwa.









Ibitekerezo 0