Umuhanzi Diogène Ntarindwa uzwi nka Atome, ari kwitegura kuzenguruka Isi akina umukino yise ‘Carte d’identité’, ndetse yateguje undi mushya uzasohoka mu 2027 ateganya kuzakorera igitaramo cyawo muri BK Arena.

Ibi Atome yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, ubwo yavugaga ku gitaramo afite muri Kigali Convention Centre ku wa 7 Ugushyingo 2026. Yavuze ko muri icyo gitaramo azaha abakunzi be amatsiko y’umukino mushya ateganya gushyira hanze mu mwaka utaha.

Ati “Umwaka utaha mfite ibintu byinshi nzakora. Hari umukino witwa ‘Urubohero’ nakinnye rimwe […] turifuza kongera kuwerekana. Hari imikino myinshi cyane nifuza gusangiza abantu. Gusa abazitabira igitaramo cyanjye hari agace nzabavumbya ka ‘Soundtrack’, bakazabona icyo mbahishiye, ku buryo umwaka utaha tuzakubita muri Arena tukayuzuza.”

Diogène Ntarindwa, uzwi nka Atome cyangwa Gasumuni, ni umwe mu Banyarwanda bafite izina rikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro, by’umwihariko mu rwenya, ikinamico no gukina filime.

Yavutse ku wa 6 Mata 1977 i Burundi, mu muryango w’Abanyarwanda bari barahungiyeyo. Yize ibijyanye n’amategeko muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, nyuma ajya gukomereza amasomo y’ubuhanzi mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhanzi rya Liège mu Bubiligi, aho yize ibijyanye no gukina ikinamico.

Atome yamenyekanye binyuze mu bikorwa by’ubuhanzi birimo ikinamico ‘Corps et Voix’ ndetse na ‘Rwanda 94’.

Mu 2007, yanditse anakinamo umukino ‘Carte d’identité’, ushingiye ku rugendo rw’ubuzima bwe n’amateka y’u Rwanda.

Mu minsi ishize, Atome yagaragaye mu mukino ‘Hate Radio’.

Ku wa 7 Ugushyingo 2026, azongera guhura n’abakunzi be i Kigali, aho azakinira umukino ‘Carte d’identité’ muri Kigali Convention Centre.

Atome agiye gukinira umukino ‘Carte d’identité’ muri Kigali Convention Centre ku wa 7 Ugushyingo 2026
Atome yateguje igitaramo ateganya gukorera muri BK Arena mu 2027