Antoinette Niyongira ni umwe mu banyamakuru b’abagore bamaze kubaka izina mu itangazamakuru ry’u Rwanda, by’umwihariko mu biganiro bya radiyo.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Niyongira yavuze ko kuri we radiyo itari akazi gusa, ahubwo yari urugo, umuhamagaro ndetse n’ikiraro cyamuhuzaga n’abantu batandukanye atari kuzabona imbonankubone, ariko bazahora mu mutima we.
Yashimiye abakunzi b’ibiganiro bye bamuhaga umwanya mu buzima bwabo bwa buri munsi, agaragaza ko ari bo bagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe.
Ati “Nyuma y’imyaka 14 ndi inyuma ya mikoro ya KISS FM, nsezeye kuri uru rugendo […] Radiyo kuri njye ntiyari akazi gusa, ahubwo yari urugo, umuhamagaro n’ikiraro cyamuhuzaga n’abantu batandukanye.”
Mu myaka 14 yamaze kuri KISS FM, Niyongira yagaragaje ubuhanga mu gutegura ibiganiro, kuganiriza abantu no guhuza imyidagaduro n’ibiganiro bikubiyemo ubutumwa ku buzima bwa buri munsi.
Urugendo rwa Antoinette Niyongira mu itangazamakuru rwatangiriye kuri Radio Isango Star, mbere yo kwerekeza kuri Radio 10, nyuma aza gukomereza kuri KISS FM ari na ho yarushijeho kubaka izina, by’umwihariko binyuze mu kiganiro ‘Mid Day’.
Uretse ibiganiro bya radiyo, Antoinette Niyongira azwi no mu biganiro bitambuka kuri YouTube, aho asangiza abamukurikira ibikorwa bye bitandukanye.






Ibitekerezo 0