Uyu mwiherero uteganyijwe ku wa 5 n’uwa 6 Ukuboza 2026, ukazabera muri Bugesera Lake Resort, mu Karere ka Bugesera.
Ni ku nshuro ya kane iki gikorwa gitegurwa, kikaba gihuriza hamwe abagore bafite ibikorwa bitandukanye, barimo abikorera, abashoramari, abakora mu myidagaduro n’abandi bifuza gusangira ubunararibonye no kubaka umubano wabafasha mu iterambere ryabo.
‘Women Get Away’, yatangiye mu 2022, igamije guha abagore umwanya wo kuganira ku bibazo bahura na byo mu buzima bwa buri munsi, gusangira ubumenyi no kungurana ibitekerezo ku mahirwe ashobora kubafasha kwiteza imbere.
Umwizerwa Vanessa, utegura iki gikorwa, yabwiye IGIHE ko kuri iyi nshuro abazitabira bazagira amahirwe yo kuganira n’abagore bageze ku bikorwa by’indashyikirwa mu nzego zitandukanye, bakabasangiza ubunararibonye n’amasomo bakuye mu rugendo rwabo.
Ati “Twishimiye cyane kuba tuzaba turi kumwe na Mariya Yohana nk’umwe mu bazatanga ibiganiro, asangize abandi urugendo rwe, ubunararibonye n’umurage yifuza gusiga mu muziki w’u Rwanda. Tuzanakira Umuyobozi w’Urwego rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Diane Mukasahaha, Emelyne Kaneza usanzwe ari umutoza mu bijyanye no kwiyubaka, imitekerereze myiza n’imibereho myiza yo mu mutwe (Mental Health and Wellness), n’abandi bagore bafite ibikorwa n’inkuru zidasanzwe.”
Muri uyu mwiherero, biteganyijwe ko ibiganiro bizibanda ku ngingo zitandukanye zirebana n’ubuzima bw’abagore, zirimo kwiyubaka, kwita ku buzima bwo mu mutwe, guteza imbere impano no kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu bikorwa by’ubucuruzi.
Uretse ibiganiro, abazitabira bazanasusurutswa n’itsinda ry’abacuranzi, mu gihe ibyamamare birimo Anita Pendo, Tonzi na Aline Gahongayire na byo byatumiwe muri iki gikorwa.
Umwizerwa yavuze ko ‘Women Get Away’ izaba n’umwanya mwiza ku bagore bafite ibikorwa by’ubucuruzi, kuko bazahabwa amahirwe yo kumurika ibicuruzwa na serivisi zabo, bityo barusheho kubimenyekanisha no kubona abo bashobora gukorana.
Ati “Abitabiriye bazabona umwanya wo kumurika ibicuruzwa byabo, serivisi batanga n’ibikorwa byabo, bityo babashe kubimenyekanisha no kugera ku bandi bashobora kubigana cyangwa gukorana na bo.”
Abategura uyu mwiherero biteze ko uzarushaho gufasha abagore kubaka umubano, gusangira ibitekerezo no kubona amahirwe mashya ashobora kubafasha mu buzima bwabo bwite no mu bikorwa bibateza imbere.
Umwizerwa Vanessa utegura iki gikorwa asanzwe atuye mu Mujyi wa Québec muri Canada, akaba na nyiri Bugesera Lake Resort.
Yamenyekanye kandi mu mukino wa Basketball mu Rwanda, aho yakiniye amakipe atandukanye, arimo APR Women Basketball Club.







Ibitekerezo 0