Teganya Jean Léonard woherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yakiriwe n’Ubushinjacyaha  bw’u Rwanda mu ijoro ryo ku wa 9 Ugushyingo 2026.

Yashyiriweho inyandiko itanga ikirego n'Ubushinjacyaha Bukuru mu mwaka wa 2014 akekwaho kugira uruhare mu byaha bya Jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu byakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyaha yakoreye mu mujyi wa Butare.

Teganya Jean Léonard yavutse mu mwaka wa 1971 mu Murenge wa Gatumba, Akarere ka Ngororero, mu Ntara y'Iburengerazuba. Mu 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari atuye mu Karere ka Huye, mu Ntara y'Amajyepfo, aho yigaga ibijyanye n'ubuvuzi muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda. Yari umwe mu banyeshuri bimenyerezaga umwuga w'ubuvuzi mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi yavuze ko kuva mu 2007, Amerika imaze kohereza abantu umunani bari bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Kuva mu 2007 uyu nguyu ni uwa munani urumva ko ari ibintu bishimishije kandi nubu turakorana mu zindi manza turimo gukurikirana z’abantu bari muri Amerika.”

Yakomeje aha ubutumwa abantu bose bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ko iki cyaha kidasaza kuko hamae gutanga impapuro nyinshi zo kubata muri yombi.

Ati “Ibi byaha ntabwo bisaza kuko buri muntu agira umunsi we, tumaze gutanga impapuro nyinshi zigera 1232 ariko hari umunsi umwe uwo ari we wese wakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi  aho yaba yihishe hose ku Isi.”

Itangazo ryashyizwe hanze n'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda rigaragaza ko bushimira Amerika ku bufatanye igaragaza mu guca umuco wo kudahana.

Riti "Ubushinjacyaha Bukuru burashimira inzego z'ubutabera za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bufatanye zigira mu kohereza mu Rwanda abakekwaho ibyaha bya Jenoside bahunze ubutabera, ubufatanye mu by'amategeko, ndetse n'uruhare zigira mu bikorwa mpuzamahanga bigamije kurwanya umuco wo kudahana no gutuma abakoze ibyaha bya jenoside babiryozwa."

Kuva mu 2007, Amerika yohereje mu Rwanda abantu umunani bashakishwaga kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uretse Teganya, undi iki gihugu giheruka kohereza ni Ahmed Napoleon Mbonyunkiza, woherejwe ku wa 4 Werurwe 2025. Bose boherejwe binyuze mu kubirukana ku butaka bwa Amerika.

Abandi ni Enos Kagaba woherejwe mu 2005; Jean Marie Vianney Mudahinyuka uzwi nka Zuzu na Marie-Claire Mukeshimana boherejwe mu 2011; Léopold Munyakazi yoherejwe mu 2016; Beatrice Munyenyezi na Oswald Rurangwa uzwi kandi nka Oswald Rukemuye, boherejwe mu 2021.