Iki cyemezo cyafashwe ku wa 23 Ukwakira 2026 n’Urukiko rw’Ubujurire rw’Akarere ka Gatanu, rufite icyicaro muri New Orleans. Cyashyigikiwe n’abacamanza 10, barindwi baracyanga.
Urukiko rwanzuye ko uburenganzira bwo gukurikiranwa hubahirijwe amategeko, buteganywa n’Ivugurura rya Gatanu ry’Itegeko Nshinga, budasaba ko abimukira bafunzwe bahabwa uburenganzira bwo gusaba kurekurwa ku ngwate.
Umucamanza Cory Wilson, washyizweho na Trump, yavuze ko abashaka kuva muri gereza bashobora kubigeraho igihe cyose bemeye kuva muri Amerika.
Iki cyemezo gikurikizwa muri Texas, Louisiana na Mississippi. Nikigumaho, kizakuraho inzira ikomeye abimukira bo muri izo leta bakoreshaga basaba kurekurwa, by’umwihariko Urukiko rw’Ikirenga nirwemeza ko uburyo guverinoma ibafungamo bwubahiriza amategeko agenga abinjira n’abasohoka.
Mu gihe urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rushyira mu bikorwa gahunda ya Trump yo kwirukana abimukira benshi, inkiko zakiriye ibirego byinshi by’abavuga ko bafunzwe binyuranyije n’amategeko.
Muri Gashyantare, uru rukiko rwari rwashyigikiye uburyo guverinoma isobanura amategeko nk’ategeka ifungwa. Ariko muri Nyakanga, inteko yarwo y’abacamanza batatu yemeje, ku majwi abiri kuri rimwe, ko gufunga abantu iminsi irenga 90 badahawe amahirwe yo kuburanishwa ku gufungurwa batanze ingwate binyuranyije n’Itegeko Nshinga.
Uru rubanza rwaturutse ku birego by’Abanya-Mexique babiri n’Umunya-Honduras umwe. Texas na Louisiana zifite umubare munini kurusha izindi leta w’abimukira bafunzwe.
Umwunganizi w’abimukira, Ellie Norton, yavuze ko bizatuma benshi bafungwa nta mpamvu, bikagira ingaruka mbi ku miryango yabo.
James Percival, umujyanama mu by’amategeko muri Minisiteri y’Umutekano w’Igihugu, yashimye icyemezo nk’intsinzi ikomeye.






Ibitekerezo 0