Ibi byabereye mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ya ‘Comedy Store’, cyabereye i Kampala muri Uganda, cyitabirwa n’abahanzi batandukanye barimo Diamond Platnumz na The Ben.
Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, Remah Namakula agaragara ari kumwe na The Ben ku rubyiniro baririmbana indirimbo ‘This is love’. Mu gihe bari mu mwuka wo kwishimana n’abafana, yakoze igisa no kumukora hafi y’imyanya y’ibanga.
Iki gikorwa cyatumye abantu batandukanye bagatangira kuvuga.
Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagaragaje ko batunguwe n’imyitwarire y’uyu mugore, mu gihe abandi babifashe nk’igikorwa cy’urwenya no kunezeza abafana.
Uwitwa Marion Esther abinyujije ku rubuga rwa X, yagize ati “Narinzi ko aba bose bubatse!”
Ni mu gihe abandi nabo basaga n’abatebya, bagaragaje ko ibyo Remah Namakula yakoze Uwicyeza Pamella usanzwe ari umugore wa The Ben namubona batazongera gucana uwaka.







Ibitekerezo 0