Abashimiwe baturutse mu turere tumwe tugize Intara y'Amajyepfo, ari two Nyanza, Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru. Bahinga umuceri, ibirayi n’ibigori.

Umuyobozi wa BK Insurance, Bahizi Alex, yavuze ko iki gikorwa kiba nyuma y’igihembwe cy’ihinga, kikaba cyabaye umwihariko kuko cyahuriranye n’impera z’umwaka.

Ati "Mu busanzwe, dufite inshingano zo guhura n'abakiliya bacu, tubashimira ariko tunarebera hamwe uko ubuhinzi bwagenze, tureba ibiza baba barahuye na byo n’icyabiteye, bakanareba uko imicungire y'amakoperative yiyongera bagafata ingamba z'umwaka utaha kuko tuzakomeza gukorana.”

BK Insurance igira gahunda y'ubwishingizi bw'ibihingwa. Yishingira igishoro umuhinzi yashoye kuva mu gutegura umurima kugeza yejeje imyaka.

Iki kigo cyishyura ibihombo biba byaratumye umuhinzi atabona umusaruro biturutse ku ngaruka z'imihindagurikire y'ikirere n’indwara zibasira imyaka.

Ikindi, Leta y’u Rwanda yashyizeho Nkunganire ingana na 40% by'ikiguzi cy'ubwishingizi, aho umuhinzi yishyura 60% by'ikiguzi cy'ubwishingizi.

Karengeri Narcisse wo mu Karere ka Nyaruguru yagize ati "Ndashimira BK Insurance. Twigeze kugira ibihombo mu buhinzi maze BK Insurance batwishyura mu kanya nk’ako guhumbya, baduha serivisi nziza.”

Mumararungu Vincent wo mu Karere ka Nyamagabe yavuze ko BK Insurance yamuhaye serivisi nziza agereranyije n’ikindi kigo cy’ubwishingizi bakoranye mbere.

Ati "Nigeze gukorana n'ubundi bwishingizi butari BK Insurance, wahamagara umuntu ubishinzwe ntakwitabe kandi mbere utarajyamo yarahoraga abigushishikariza ariko aho nagereye muri BK Insurance narasubijwe kuko banafite umukozi uhoraho ku karere. Duhabwa Serivisi nziza.”

Ubuyobozi bwa BK Insurance busaba abakiliya kongera umusaruro wabo w'ubuhinzi, bakanarushaho guhinga kinyamwuga.

Bahizi yagize ati "Turabasaba ko bongera ubumenyi ku bayobora amakoperative no kongera gusobanurira abanyamuryango ba koperative akamaro k'ubwishingizi bw'ibihingwa n'ubwishingizi bw'ibindi biza n'inkongi z'umuriro kandi tugiye kubafasha mu mahugurwa abajyana mu makoperative yateye imbere ngo bayigireho.”

Mu Ntara y’Amajyepfo, BK Insurace ihafite abakiliya ibihumbi 10. Yashumbushije abakiliya bayo bahuye n'ibihombo amafaranga miliyoni 150 Frw mu gihe cy'amezi icyenda.