Iri rushanwa ritegurwa na Elevate Global, rikaba rihuza abaririmbyi, abaraperi, aba-DJ n’amatsinda y’abahanzi bafite nibura imyaka 13, hagamijwe kubafasha kumenyekanisha impano zabo.

Mu 2025, iri rushanwa ryegukanywe n’itsinda rya Sorelle, mu gihe ryanyuzemo n’abandi bahanzi barimo Sabrina Carpenter, nubwo atigeze aritsinda.

Byitezwe ko uzegukana iri rushanwa muri uyu mwaka azahembwa ibihumbi 10 by’amadolari ya Amerika, asaga miliyoni 14 Frw, ndetse agahabwa amahirwe yo kuririmba mu gitaramo cya Jingle Ball Village, kizabera i Los Angeles ku wa 4 Ukuboza 2026.

Azanahabwa amahirwe yo guhura n’inzobere mu muziki, gusura ahabera ibikorwa by'inyuma y’urubyiniro rwa Jingle Ball no gucurangwa kuri radiyo 102.7 KIIS FM, igihe indirimbo ye yujuje ibisabwa.

Iri rushanwa rigendera ku majwi y’abafana. Buri muntu wemerewe gutora ashobora gutanga ijwi rimwe ku munsi ku buntu cyangwa akagura andi majwi, aho ijwi rimwe rigura idolari rimwe rya Amerika.

Icyiciro cya mbere cy’iri rushanwa cyatangiye ku wa 15 Ukwakira 2026. Abahanzi 20 ba mbere muri buri tsinda bazakomeza mu kindi cyiciro, bakazamenyekana ku wa 26 Ukwakira 2026.

Mu byiciro bizakurikiraho, hazagenda hatoranywa abahanzi 15, icumi na batanu, mbere y’uko hakinwa kimwe cya kane cy’irangiza, kimwe cya kabiri cy’irangiza kugeza habonetse uwa mbere, riteganyijwe hagati ya tariki ya 25 n’iya 29 Ugushyingo 2026. Mu gihe abazegukana iri rushanwa bazamenyekana bitarenze ku wa 30 Ugushyingo 2026.

Watora Alyn Sano unyuze hano

Alyn Sano ahatanye mu irushanwa ‘Next Music Star’ ryazamukiyemo abarimo Sabrina Carpenter, ashobora gutsindira arenga miliyoni 14Frw