Minisiteri y’Ingabo ya Algérie yatangaje ko abo bagabo bombi bishwe hafi y’umupaka wo mu burengerazuba bw’igihugu, mu Ntara ya Naama, nyuma yo kwirengagiza imiburo y’abasirikare barinda umupaka.

Ibi byabaye nyuma y’uko ku Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, Perezida wa Algérie, Abdelmadjid Tebboune, aburiye abakora ibiyobyabwenge ko azabafatira ingamba.

Algérie yakunze gushinja Maroc ko ari ho haturuka ibiyobyabwenge byinjizwa mu gihugu mu buryo bwa magendu. Mu 2021, Algérie yahagaritse umubano ushingiye kuri dipolomasi yari ifitanye na Maroc. 

Mu kindi gikorwa cyabaye muri icyo cyumweru, inzego z’umutekano z’Ingabo za Algérie zashenye itsinda rikekwaho kwinjiza mu gihugu magendu y’urumogi rwatunganyijwe ruvuye muri Maroc. Zafashe urumogi rupima hafi toni 1,9, zita muri yombi abantu 17 bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bucuruzi.

Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko muri icyo gikorwa hanafashwe imodoka 50, moto eshanu, moto imwe yo mu mazi, telefoni zigendanwa na dinari za Algérie miliyoni 2,73, angana n’amadolari ya Amerika agera ku 19.900.

Algérie yishe Abanya-Maroc babiri bakekwaho kuyinjiza urumogi muri icyo gihugu