Basezeranye ku wa 29 Ukwakira 2026 ndetse wabonaga ko bishimye cyane kuko ubwabo bihamirizaga ko mbere y’uku gusezerana biyumvaga nk’ ´indaya’ nyuma y’imyaka 21 bari bamaze babana.
Iyo ukurikiye inkuru yabo , ntiwumva ko umubano wabo utemewe n’amategeko gusa, ahubwo usanga waranashyizwe mu bikorwa igikubagahu.
Byatangiye ubwo Ndayambaje yigaga mu mashuri abanza, akabenguka Mushimiyimana biganaga, na we ntiyazuyaza bakundana batyo.
Nubwo urukundo rwabo rwari rumaze gukomera, Ndayambaje yateye inda Mushimiyimana ahita acika arahunga amusiga wenyine atwite.
Si uko Ndayambaje yari yanze umukunzi we, ahubwo yabonaga ubushobozi ari buke kandi iwabo w’umukobwa bari bari bamumereye nabi.
Yigiriye inama yo kujya i Kigali gushaka amafaranga, ariko abona ntibiri kugenda neza kandi Mushimiyimana yari amaze kwibaruka.
Ndayambaje yumvaga atifuza ko umwana we abaho nk’utagira Se, yiyemeza gushaka uburyo yabana n’uwo yahoze yarihebeye, ibintu bitari byoroshye, kuko nubwo yagiye gusaba imbabazi kwa nyirabukwe bamwatse indezo ariko ntibamwemerere ko abatwarira umukobwa.
Yabonye ko nta bundi buryo bushoboka bwo gutwara umugore we, ahitamo kujya gusura kwa nyirabukwe mu minsi mikuru hanyuma afatirana umugore we amuherekeje aramutwara, ibyo we yise kumwiba.
Mu marangamutima menshi ati “Ndibuka muri 2008 ubwo iwabo bamunyimaga narababaye cyane kuko nari nkimukunda. Ubwo nari nabasuye naramwibye. Ndamubwira nti ngeza ku muhanda gato, ubwo tugeze ku modoka ndamubwira nti injira mu modoka n’ingoga tugiye kubana icyo nzarya uzarya icyo.”
Mushimiyimana avuga ko nubwo yari atunguwe yahise afatiraho, kuko ngo na we ubuzima yari abayemo bwari bumugoye.
Ati “Naje na mama atabizi n’abavandimwe batabizi. Ariko ngewe byaranshimishije cyane mbifata nk’igisubizo mpita nihuta ntazuyaje kuko ubuzima bubi natewe no kubyarira iwacu ntibwari bunyoroheye.”
Ndayambaje wari ufite imyaka 22 yabanye n’umugore we wari wujuje 17, bavuga ko babanye ubukene bunuma ariko ntibyabaca intege.
Ndayambaje ati “Ikintu cyonyine umugore wanjye yari afite yari ikanzu yari yaje yambaye gusa. Nanjye nari mfite 1500 Fwf yonyine mu nzu, ariko tubaho.”
Mushimiyimana yaje kuyoboka inzira y’agakiza, anayishishikariza umugabo we wari warabaswe n’inzoga itabi n’ubusambanyi, na we aramwumvira.
Aho ni ho havuye igitekerezo cyo kunoza umubano wabo binyuze mu nzira z’amategeko, kuko ngo umugore we yamufashije kumva ko bari kubana mu buryo bunyuranyije n’amategeko, amwumvisha ko babaho nk’indaya.
Ibyo byatumye uwo mugabo atekereza ko ari byo koko, biyemeza gusezerana.
Ati “N’inzoga za make nanywaga nahise nzireka ngana mu rusengero neruye nanashyira imbaraga mu gushaka uburyo twasezerana imbere y’itorero n’imbere y’amategeko none urabireba ko twabigezeho”
Binyuze mu nzira yagakiza n’inyota yo gushaka gusezerana, uyu mugabo yaretse ingeso mbi zari zibangamiye umuryango we nk’uko bishimangirwa na Mushimiyimana.
Ati “Nk’ubu umugabo wanjye yancaga inyuma bikambabaza. Nubwo nababaraga, ariko nta burenganzira nari mfite bwo kubimubuza kuko nanjye ubwanjye ntari ndi umugore we.”
Kuri iyi tariki uyu muryango washyingiriweho kandi, urusengero rwa Bethesda Holy Church rwasezeranije imiryango 16 yabanaga itarasezeranye imbere y’itorero ariko umunani muri yo yari yarasezeranye imbere y’amategeko gusa.
Uru rusengero rwashyize imbaraga mu gushishikariza abantu kubana mu buryo bwemewe n’amategeko, mu rwego rwo gukomeza umubano n’amahoro mu miryango.
Umushumba Mukuru w’Itorero rya Bethesda Holy Church, Musenyeri Rugamba Albert yavuze ko nk’itorero bafashe iya mbere kubera iyo abantu babana batasezeranye bakagirana amakimbirane atuma badindira mu iterambere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Rugabirwa Deo, yavuze ko imibare ihora ihindagurika ariko umubare w’abashyingiranwa binyuze mu mategeko ukiri muto, bigaterwa n’uko benshi bitwaza amikoro make, anaboneraho kubabwira ko amafaranga atari yo y’ingenzi cyanekugira ngo basezerane.
Imbogamizi y’ubushobozi yagiye inagaragazwa n’abifuza gusezerana imbere y’itorero, ariko Bethesda Holy Church yo ikavuga ko yagikemuye kuko nyuma yo kubashyingira ibaha amafunguro akoreshwa mu kwizihiza ibirori.
Iri torero ryavuze ko iki gikorwa bakiyemeje, baniha intego ko ubutaha bazasezeranya nibura imiryango 40.

















Ibitekerezo 0