Trump yavuze aya magambo ku wa 19 Ugushyingo 2026, ubwo yari mu Bushinwa, aho yahuriye na Putin ndetse na Perezida w’icyo gihugu, Xi Jinping. Yashimangiye ko amaze imyaka myinshi afitanye umubano mwiza na Putin.

Mu kiganiro Zelensky yagiranye na CNN, yavuze ko Trump afite uburenganzira bwo kwita Putin icyo ashaka, ariko ko Abanya-Ukraine bo bamufata nk’umwanzi.

Ati “Kuri twe ni umwanzi, kuri twe ni umwicanyi.”

Yakomeje agira ati “Ntekereza ko no ku bantu benshi ku Isi ari umwicanyi, kuko yica abantu buri manywa na nijoro.”

Zelensky yagaragaje ko amagambo nk’aya ya Trump atuma Putin atumva igitutu gihagije cyo guhagarika intambara.

Ibi yabitangaje nyuma y’uko nibura abantu icyenda baguye mu bitero ingabo z’u Burusiya zagabye ku wa Gatanu, byibasiye ibiraro byo mu Mujyi wa Kyiv n’aho gari ya moshi zihagarara.

Zelensky yavuze ko ari byo bitero bikomeye u Burusiya bumaze kugaba kuri Ukraine muri uyu mwaka, aho bwakoresheje misile 110 n’indege zitagira abapilote zirenga 400.

Nyuma y’ibi bitero, Trump yabwiye abanyamakuru ko Putin yifuza cyane ko intambara irangira.

Ati “Bombi [Zelensky na Putin] barashaka ko irangira kandi kuba mfitanye umubano na bo ni ikintu cyiza cyane.”

Trump yongeye gushimangira ko Putin ari inshuti ye, ariko yirinda kugira icyo avuga ku kuba Perezida w’u Burusiya yaba inshuti ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hagati aho, Pologne yatangaje ko misile y’u Burusiya yinjiye mu kirere cyayo, ibyafashwe nk’ubushotoranyi, binatuma Umuryango wa NATO wohereza indege z’intambara. U Burusiya nta cyo bwari bwatangaza kuri ibyo birego.