Aba bantu bafite imyaka iri hagati ya 20 na 26 bafatiwe i Johannesburg no mu nkengero zaho ku Cyumweru nimugoroba, mu gikorwa cy’inzego zitandukanye zirimo Polisi Mpuzamahanga, Interpol.

Bafatiwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya OR Tambo no muri hoteli iri i Bruma, mu Burasirazuba bwa Johannesburg. Abayobozi bavuze ko biteguraga gufata indege zibavana mu gihugu, ariko aho berekezaga ntiharamenyekana.

Bakekwaho kurenga ku mategeko ya Afurika y’Epfo abuza ibikorwa by’ubucanshuro bidafitiwe uruhushya rwa Leta.

Polisi yavuze ko uruhare rwa Interpol n’izindi nzego mpuzamahanga zishinzwe kubahiriza amategeko rugaragaza ko aba bantu bakekwaho no kurenga ku mategeko y’ibihugu bakomokamo, byatumye habaho ubufatanye mu kubafata.

Abayobozi banze gutangaza ubwenegihugu bwabo, ariko bemeza ko nta n’umwe wari utuye muri Afurika y’Epfo.

Ntibanatangaje niba bashakaga kurwanira u Burusiya cyangwa Ukraine, cyangwa imiryango yaba yarabafashaga gutegura urugendo.

Abaturage b’ibihugu bitandukanye bya Afurika, birimo Kenya, Ghana na Afurika y’Epfo, bagiye kurwanira u Burusiya muri Ukraine. Bamwe bavuga ko bashutswe, batazi aho bajyanywe.

Isuzuma ry’ubutasi bwa Ukraine ryakozwe mu ntangiriro z’uyu mwaka ryagaragaje ko abantu barenga 1700 bo mu bihugu 36 bya Afurika binjijwe mu gisirikare cy’u Burusiya.

Kenya yabaruraga abaturage 252 binjijwe mu gisirikare cy’u Burusiya binyuranyije n’amategeko. Muri Werurwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, yasuye Moscow, atangaza ko bumvikanye guhagarika gushaka Abanya-Kenya bajya kurwana.

Muri Gashyantare, Ghana yatangaje ko abaturage bayo 55 baguye muri iyo ntambara, mu gihe 272 bakekwaga kuba barashutswe ngo bayijyemo kuva mu 2022.

Muri uko kwezi, Afurika y’Epfo yacyuye abaturage 17 bivugwa ko bashutswe bakajya kurwana.

Mu Ukuboza umwaka ushize, yafashe abantu batanu barimo umunyamakuru, bakekwaho gushakira abarwanyi iyo ntambara. Ukraine na yo ishaka abanyamahanga bayirwanirira, barimo Abanyafurika, nk’uko bigaragara mu makuru yatangajwe n’abantu bava mu bihugu byabo bakajya muri iyi ntambara.

Abaturage bo mu bihugu bya Afurika n'ahandi bajya bisanga barwana mu ntambara y'u Burusiya na Ukraine