Ni amasezerano yasinywe ku wa 28 Ukwakira 2026, nyuma y’uko hakomeje kugaragara impungenge zishingiye ku gihombo giterwa n’inkongi z’umuriro mu Rwanda.
Mu Ukwakira 2026, inkongi yibasiye inyubako ya GOICO Plaza mu Mujyi wa Musanze yangiza ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 30 Frw.
Ibi byongeye kugaragaza ubukana bw’igihombo cy’amafaranga gishobora guterwa n’inkongi z’umuriro.
Mu byo aya masezerano ateganya, abanyamuryango ba IER bujuje ibisabwa bazajya bahabwa serivisi z’ubwishingizi za MUA ku mabwiriza n’ibiciro byihariye.
Ubwishingizi buzaboneka burimo ubw’inshingano z’umwuga, ubwishingizi bw’ibyago byose bishobora kwibasira abashoramari mu bwubatsi, ubwishingizi bw’indishyi z’abakozi, ubwishingizi bw’inyubako n’imitungo, ubwishingizi bw’inkongi z’umuriro n’ubwishingizi bw’igihombo giterwa no guhagarara kw’ibikorwa by’ubucuruzi, hamwe n’ubundi bwishingizi bujyanye n’ibyago bitandukanye.
Umuyobozi Mukuru wa MUA Insurance Rwanda, Konde Bugingo, yavuze ko ubu bufatanye buje mu gihe gikwiye, bitewe n’icyerekezo u Rwanda rufite cyo guteza imbere ibikorwaremezo ndetse n’ibyago abahanga mu by’ubwubatsi bahura na byo mu kazi kabo.
Ati “Turi igihugu gishingiye ku iterambere ry’ibikorwaremezo, bityo abahanga mu by’ubwubatsi n’abandi banyamwuga bakora muri uru rwego ni ingenzi cyane.”
Yongeyeho ko MUA ifite ubwishingizi bwihariye bugamije gukemura ibibazo n’ibyago abahanga mu by’ubwubatsi bahura na byo mu gihe bakora imirimo yabo.
Perezida wa IER akaba n’Umuyobozi w’Inama Nyobozi yayo, Eng. Philbert Mbanza, yavuze ko ubu bufatanye buzafasha abanyamuryango kubona ubwishingizi bujyanye n’ibyo bakora n’ibikenewe mu mwuga wabo.
Ati “Twahisemo kubanza gukorana na MUA Insurance Rwanda kubera ko duhura n’ibyago byinshi mu bijyanye n’ubwubatsi.”
Yasobanuye ko aya masezerano azafasha guhuriza hamwe inyungu abanyamuryango bazabona, akanatanga agaciro ku mpande zombi zayagiranye.
Uretse koroherezwa kubona ubwishingizi, MUA izafasha IER mu bikorwa bigamije guteza imbere umwuga, amahugurwa ya tekiniki no gusangira ubumenyi.
Ibigo byombi kandi bizafatanya mu bukangurambaga bugamije kumenyekanisha akamaro ko kugira ubwishingizi bw’inshingano z’umwuga, kurinda abakozi ibyago byo mu kazi no kumenya ubwishingizi bukenewe mu mirimo itandukanye.
Aya masezerano yongeye kandi kugaragaza akamaro ko kugira ubwishingizi buhagije bw’inyubako ku bijyanye n’inkongi z’umuriro.
Igenzura ryakozwe muri 2025 na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ryagaragaje ko mu 2023, amazu 228 yangijwe n’inkongi z’umuriro, mu gihe andi 87 yatwitswe agashya hagati ya Kamena na Kanama 2024.
Iki gihe iri genzura ryagaragajwe ko ba nyir’imitungo benshi batari bafite ubwishingizi.
MUA Insurance Rwanda igaragaza ko ubwishingizi bw’inkongi z’umuriro bushobora gufasha ba nyir’imitungo kwisuganya mu by’amafaranga nyuma y’uko inyubako zabo zangijwe n’umuriro.
Ni mu gihe ubwishingizi bw’igihombo giterwa no guhagarara kw’ibikorwa by’ubucuruzi bushobora gufasha ba nyir’ubucuruzi gukomeza kwishyura bimwe mu bikenerwa mu gihe ibikorwa byabo byahagaze mu gihe cyo gusana cyangwa kongera kubaka.
Mu gihe u Rwanda rukomeje guteza imbere inyubako n’ibikorwaremezo, kwiyongera kw’abaturage, abashoramari n’ibigo bifata ubwishingizi bishobora gufasha kurinda ba nyir’imitungo, abacuruzi, abahanga mu by’ubwubatsi n’abakozi igihombo gishobora gushyira mu kaga imibereho n’iterambere byabo.












Ibitekerezo 0