Iyo nama yabaye ku wa 22 Ukwakira 2026. Amashusho agaragaza abepisikopi bakikije Trump wari wicaye ku meza yo mu biro bye.

Arikiyepisikopi wa Milwaukee, Jeffrey Grob, yavuze ko yari azi ko ari inama yihariye, atari igikorwa cyo gufata amafoto agamije inyungu za politiki.

Musenyeri William Joensen wa Des Moines muri Iowa yasobanuye ko yateguwe n’ibiro bya White House bishinzwe iby’ukwemera. Bagombaga kuganira ku bimukira, viza z’abihayimana b’abanyamahanga no ku bibazo by’abakene b’intege nke bashakishwaho inyungu.

Ati “Nta n’umwe muri twe wari ugamije ko kwitabira iyo nama bifatwa nko gushyigikira ishyaka rya politiki cyangwa umukandida runaka.”

Yongeyeho ko yicuza kuba ataragize amakenga ahagije imbere y’abakoresheje iyo nama mu nyungu z’ishyaka.

Amashusho yashyizwe hanze na Margo Martin, umufasha wihariye wa Perezida akaba n’umujyanama mu itumanaho.

Grob yavuze ko nyuma y’iminota 90 baganira n’abayobozi, bajyanywe mu biro bya Perezida gusengana na Trump.

Nyuma yaho yatangiye kwakira ubutumwa bw’abakirisitu bahangayikishijwe n’uko yaba yaritabiriye igikorwa cya politiki atabizi, habura ibyumweru bitageze kuri bibiri ngo habe amatora.

Hari n’abamubwiye ko bababajwe n’ayo mashusho kubera ingaruka politiki za Trump zabagizeho cyangwa zagize ku miryango yabo.

Grob yashimangiye ko nta witabiriye iyo nama wigeze atanga uruhushya rwo gutangaza ayo mafoto cyangwa amashusho.

White House ntiyasubije mu buryo butaziguye ibibazo bya BBC kuri ibyo birego. Umuvugizi wayo, Taylor Rogers, yavuze ko nta Perezida wakoreye Abagatolika bo muri Amerika ibyiza kurusha Trump.

Ubushakashatsi bwa Pew Research Center bwakozwe muri uku kwezi bugaragaza ko Abagatolika 30% bishimiye imikorere ya Trump, bavuye kuri 47% ubwo yasubiraga ku butegetsi mu 2025.

Ku matora yo ku wa 3 Ugushyingo azagena abagenzura Inteko Ishinga Amategeko, 42% bahisemo abakandida b’Aba-Democrate mu matora y’Abadepite, naho 39% bahitamo Aba-Republicain.

Umubano wa Trump na Papa Léon XIV wajemo agatotsi kubera politiki yo kwirukana abimukira. Bamwe mu bayobozi b’amadini banenze ko ibyo bikorwa bibiba ubwoba, bigatanya imiryango kandi bikima abantu ubutabera bukurikije amategeko. Basabye ko ibiganiro ku bimukira birangwa n’impuhwe n’ubushishozi bya gikristu.

Abepisikopi ba Gatolika bicujije kuba barakoze amasengesho hamwe na Trump agakoreshwa mu buryo bwa politiki