Ibi byagarutsweho ku wa 3 Ugushyingo 2026, mu rubanza ruri kubera mu Rugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru Rushinzwe Kuburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka Imbibi, rufite icyicaro i Nyanza.
Ni urubanza ruregwamo abasore babiri, Irankunda na Gasangwa, bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gucuruza abantu, aho Ubushinjacyaha buvuga ko bashukishaga Abanyarwanda kubashakira amashuri n’akazi gahemba neza mu Bushinwa.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko hari Abanyarwanda bemeraga ibyo basezeranyijwe, ariko bagera mu mahanga bagasanga ibintu bitandukanye n’ibyo bari bijejwe, bamwe bakisanga muri Laos, banyuze mu Bushinwa, aho bavugwaho kuba barakorewe ibikorwa byo kubafata nabi.
Uhagarariye Ubushinjacyaha yagize ati "Mu bashutswe harimo umuganga wijejwe kujya gukora akazi keza kamuhemba amafaranga menshi aho azajya yita ku bakiliya ariko ageze muri Laos anyuze mu Bushinwa afatwa nabi byo kwenda gupfa"
Ubushinjacyaha buvuga ko Gasangwa, wari usanzwe yiga muri kaminuza yo mu Bushinwa, yagize uruhare mu gushakira bamwe mu Banyarwanda amashuri yo kwigamo, ariko akifashisha inyandiko zirimo amakuru yahinduwe.
Buvuga ko ibyo bikorwa byaje kuvumburwa, bigatuma abanyeshuri bari baragiye kwiga muri iyo kaminuza birukanwa.
Mu iburanisha, Gasangwa yemeye ko Irankunda yamusabye gufasha Abanyarwanda kubona amashuri mu Bushinwa, akabasabira muri kaminuza yari asanzwe yigamo.
Yasobanuye ko nyuma byaje kugaragara ko amanota yari ku mpamyabumenyi z’abo banyeshuri yahinduwe, bikabaviramo kwirukanwa.
Gasangwa yemeye icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, ariko ahakana ko yagize uruhare mu gucuruza abantu.
Yagize ati "Icyo cyaha ndegwa ndacyemera nkanagisabira imbabazi"
Uyu musore yahakanye kandi ibyavugwaga ko yirukanywe muri kaminuza yigagamo mu Bushinwa, avuga ko yagarutse mu Rwanda aje kwivuza, kuko ubuvuzi bwo muri icyo gihugu buhenze.
Ku bijyanye n’umuganga bivugwa ko yashutswe akajyanwa mu mahanga, Gasangwa yavuze ko Irankunda yamumuhaye kugira ngo amufashe mu rugendo rwo kujya mu Bushinwa.
Yasobanuye ko uwo muganga, wari usanzwe akorera mu bitaro byo mu Karere ka Nyagatare, yamuhaye ibihumbi 300 Frw akiri mu Rwanda, kugira ngo azamufashe kubona serivisi zitandukanye, zirimo icumbi, ibiribwa n’itike y’urugendo.
Yavuze ko ubwo uwo muganga yageraga mu Bushinwa, yamufashaga kubona ibyo yabaga akeneye.
Yagize ati "Umuganga nahawe na Irankunda ageze mu Bushinwa naramufashaga ibyo byose nkabikemura."
Mu iburanisha, umuganga bivugwa ko yashutswe akajyanwa mu mahanga yitabiriye urubanza ari kumwe n’umunyamategeko umwunganira, aho basaba indishyi zishingiye ku byamubayeho.
Uyu munyamategeko yabwiye Urukiko ko kuba uwo yunganira yarahawe ubufasha mu rugendo bitavuze ko abaregwa bari bamufitiye umugambi mwiza, ahubwo ko bwari uburyo bwo kumugeza aho yari agiye kugurishwa.
Yifashishije urugero rw’itungo rigaburirwa kugira ngo rigurishwe rimeze neza, ashimangira ko n’umuganga yahawe ubufasha kugira ngo agezwe ku bari bagiye kumugura.
Yagize ati "Umukiliya wanjye mumbabarire mugereranye n'itungo, iyo tungo ujya kurigurisha urarigaburira, uwo nunganira yari agiye kugurishwa, yari kugera ku bamugura se ashonje? Yari kubageraho se yatonnye bakamugura? Ibyakozwe byose byari ukugira ngo agurwe, kandi koko bari bagamije kumugurisha kugira ngo ajye guteka imitwe mu gihugu cya Laos ariko anyuze mu Bushinwa"
Uyu munyamategeko yashimangiye ko ibyakozwe byose byari bigamije kugeza uwo yunganira muri Laos, aho yari agiye gukoreshwa mu bikorwa byo gushuka abantu.
Urukiko rwatangaje ko iburanisha ry’uru rubanza rizakomeza ku wa 12 Ukuboza 2026.
Irankunda na Gasangwa bakurikiranywe muri uru rubanza bafungiye mu Igororero rya Nyanza, nyuma yo gutabwa muri yombi muri Mutarama 2025.





Ibitekerezo 0