Aba basirikare barimo Lt A.K Kizito, Pte Majorine Nakaggwa na Pte Esther Kyozira, bagejejwe imbere y’urukiko ku wa Gatatu, tariki ya 4 Ugushyingo 2026.
Bashinjwa kutuzuza inshingano zo kurinda ibikoresho bya gisirikare, binyuranyije n’ingingo ya 122 y’itegeko rigenga Ingabo za Uganda.
Ubushinjacyaha buvuga ko aba basirikare bataye imbunda esheshatu zo mu bwoko bwa SMG, zari zibitswe mu bubiko bw’intwaro bwa Batayo ya Nakawa, kuri Kaminuza ya Kyambogo, muri Gicurasi 2022.
Aba basirikare bose bahakanye ibyaha bashinjwa.
Umushinjacyaha wa Gisirikare, Lt Regina Nanzala, yabwiye urukiko ko iperereza ryarangiye, asaba ko iburanisha ryimurirwa ku wa 30 Ugushyingo 2026 kugira ngo babanze bashakishe abatangabuhamya, kuko bamwe bashobora kuba barimutse.
Icyakora, umunyamategeko wunganira abaregwa, Maj Simon Nsubuga Busagwa, yanenze iki cyifuzo, avuga ko Ubushinjacyaha bwari bufite igihe gihagije cyo gutegura abatangabuhamya.
Umuyobozi w’Urukiko rwa Gisirikare, Brig Richard Tukacungura, yemeje ubusabe bw’Ubushinjacyaha, ategeka ko aba basirikare bakomeza gufungwa by’agateganyo kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2026, ubwo urubanza ruzongera gusuzumwa.
Ingingo ya 122 y’itegeko rigenga Ingabo za Uganda iteganya ko umusirikare utarinze neza ibikoresho bya gisirikare, ubikoresheje nabi cyangwa ubigurishije mu buryo bunyuranyije n’amategeko aba akoze icyaha gikomeye.
Uhamijwe iki cyaha ashobora guhanishwa igihano cy’urupfu.





Ibitekerezo 0