Ibi byabaye ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, ubwo Perezida Macron yari agiye kwakira mugenzi we wari wagiriye uruzinduko mu Bufaransa.

Amashusho yafashwe na televiziyo yo muri Slovakia agaragaza umwe muri abo basirikare atangiye kudandabirana, agerageza kwifata ariko nyuma y’akanya gato inkota yari afite iramucika, ahita yikubita hasi.

Perezida Macron n’abandi bari hafi y’aho byabereye bahise bihutira gutabara uwo musirikare, wasaga n’uwataye ubwenge.

Ikinyamakuru Le Parisien cyatangaje ko nyuma y’aho Perezida Macron yakomeje gahunda yo kwakira Perezida Peter Pellegrini, wari ugeze ku muryango w’Ingoro ya Élysée.

Gusa mu gihe aba bayobozi bari bakomeje umuhango wo kwakirana, undi musirikare na we yaguye igihumure, ariko uwo mwanya ntiwafashwe n’amashusho ya televiziyo.

Mu mashusho yafashwe, humvikana inkota y’uyu musirikare wa kabiri igwa hasi, bigatuma Perezida Macron ahindukira kugira ngo amenye ibibaye.

Umwe mu bari aho, utagaragaye mu mashusho, yumvikanye abaza ibiri kuba, bigaragaza ko ibyabaye byatunguye abari bitabiriye uwo muhango.

Abakozi bo mu Ngoro ya Élysée bahise batabara abo basirikare, umwe muri bo akurwa aho yari yaguye kugira ngo yitabweho.

Kugeza ubwo aya makuru yatangazwaga, ntabwo hari haramenyekana uko ubuzima bw’abo basirikare bombi buhagaze.

Impamvu nyayo yatumye bagwa igihumure na yo ntiyatangajwe.