Ku wa 28 Ukwakira 2026, ubuyobozi bw’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO) bwatangaje ko abo mu miryango y’aba barwanyi barimo abagore batandatu, abakobwa 14 n’abahungu bane.
MONUSCO yatangaje ko gahunda yo gutahuka ku bushake izakomeza mu buryo buhesha abataha agaciro n’icyubahiro.
Yagaragaje ko nyuma yo gutaha, haba hari ibyiringiro by’ababihisemo ndetse n’amahirwe yo gutangira ubuzima bushya mu gihugu cyabo.
Iki gikorwa kibaye mu gihe ikibazo cya FDLR ari kimwe mu by’ingenzi mu biganiro by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC no mu mubano w’u Rwanda na Kinshasa.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'Umuryango w'Abibumbye muri rusange, bisaba ko uyu mutwe n'iwushamikiyeho nka RUD Urunana na CNRD-FLN isenywa, abarwanyi bayo bagacyurwa, bagasubizwa mu buzima busanzwe.
Abemera gutaha, bakirwa mu kigo cya Komisiyo y'igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC) i Mutobo mu Karere ka Musanze, aho bahabwa amahugurwa mbere yo kujya gutangira ubuzima bushya mu muryango nyarwanda.





Ibitekerezo 0