Ubushinjacyaha bw'u Rwanda burega Abarundi 22 icyaha cyo kwambuka umupaka binyuranyije n'amategeko. Abaregwa barimo abagabo 19 n'abagore batatu.
Mu bihe bitandukanye bafatiwe mu mirenge ya Ntyazo na Kibirizi mu karere ka Nyanza.
Umushinjacyaha yagize ati"Abarundi turabasabira ko icyaha baregwa kibahama bagakatirwa igihano cy'igifungo cy'amezi atandatu"
Abaregwa bose bemera icyaha cyo kwambuka umupaka bagasaba imbabazi.
Batandatu muri bo basaba ko bafungurwa bagasubira iwabo.
Abandi 16 basaba ko bagabanyirizwa ibihano bagafungwa igihe cy'Ukwezi kumwe.
Bo ntibakozwa ibyo gusubira mu gihugu cyabo cy'u Burundi, bavuga ko bavuyeyo ari abana bato, abandi bahunze inzara yo mu Burundi baje gushakira imirebereho mu Rwanda, batsembye ko batasubira mu gihugu cyabo kuko bashobora kwicwa.
Umwe muri bo yagize ati"Naje gushakira imibireho mu Rwanda kandi narayibonye"
Mubafunzwe harimo abashatse abagore b'Abanyarwandakazi ndetse babyarira mu Rwanda, ikindi kandi hari n'abavuga ko batamenya aho banyura basubirayo kuko baje mu Rwanda ari abana, abandi bavukira mu Rwanda.
Abenshi muri bo baje mu Rwanda banyuze mu mugezi w'Akanyaru.
Abarundi bose baregwa bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza.
Umucamanza yatangaje ko azatangaza icyemezo taliki ya 3 Ugushyingo 2026.





Ibitekerezo 0