Ibi yabigarutseho ku wa 10 Ugushyingo 2026, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru nyuma yo gusura Ishami rya RP riherereye mu Karere ka Huye.

Abanyamakuru batemberejwe ibikorwaremezo bitandukanye by'iri shuri birimo uruganda rutunganya imbuto, laboratwari z'ubuhinzi n'ubworozi, ndetse n'izindi laboratwari zigezweho zifashishwa mu masomo ajyanye n'ubukanishi, ubwubatsi, amashanyarazi n'ikoranabuhanga ry'ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.

Umuyobozi Mukuru wa RP yagaragaje ko uruhare rw'amashuri y'ubumenyingiro mu guhanga imirimo no gufasha abanyeshuri kwinjira ku isoko ry'umurimo rukomeje kwiyongera. 

Yatanze urugero rw'abiga ubuhinzi n'ubworozi, aho yavuze ko 95% by'abanyeshuri barangiza muri ibyo byiciro bahita babona imirimo itandukanye mu ruhererekane nyongeragaciro rw'ubuhinzi n'ubworozi.

Yagize ati “Ikindi kandi, abasigara muri iyo mibare ntabwo baba ari abashomeri. Bamwe baba bakomeje amasomo mu bindi byiciro, abandi bakaba bari mu mahugurwa atandukanye. Bityo, si ko bose baba badafite icyo bakora.”

Umuyobozi wa RP Ishami rya Huye, Lt. Col. Twabagira Bernabe, yavuze ko nk'ishuri, bashyizeho gahunda zigamije guhuza abanyeshuri n'abikorera kugira ngo abakeneye abakozi babashe kubona abantu bafite ubumenyi n'ubushobozi bakeneye.

Iyi gahunda ituma ibigo n'abikorera bakeneye abakozi bahura n'abanyeshuri bafite ubumenyi bujyanye n'imirimo bashaka ko bakora, bityo bakabaha amahirwe yo kubona akazi.

Ati “Dufite uburyo dukurikirana abanyeshuri barangiza hano, tukamenya niba barabonye akazi n'aho bakora. Dufitanye imikoranire n'inganda n'ibigo bitandukanye, aho bamwe mu banyeshuri bacu babona imirimo.”

RP ifite amashami umunani n'amasomo agera kuri 70, ndetse hakaba hari gahunda yo kongeramo amasomo mashya ajyanye n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo.

Iri shuri ritanga impamyabushobozi mu byiciro bitandukanye by'uburezi n'ubumenyingiro, birimo izo mu masomo y'igihe gito amara amezi atatu, impamyabushobozi z'icyiciro cya mbere ndetse n’iz’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Ubuyobozi bwa RP buvuga ko gahunda yo kwagura amasomo arimo ayo mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, izashingira ku bumenyi n'ubushobozi bigaragazwa ko bikenewe ku isoko ry'umurimo.

Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko gahunda yo gukurikirana abanyeshuri nyuma yo kurangiza amasomo itazakomeza kuba umwihariko wa RP gusa, kuko hari gutekerezwa uburyo yazagezwa no muri Kaminuza y'u Rwanda.

Abanyamakuru beretswe ibikoresho RP, ishami rya Huye, ifite
Abava muri RP bahabwa ubumenyi bubafasha gukora akazi neza bakirangiza amasomo
Mucyo Sylvie yavuze ko abanyeshuri benshi barangiza amasomo muri RP babona akazi bidasabye gutegereza igihe kinini