Ibyabo byamenyekanye mu gihe iperereza ryagaragazaga ko hari ibigo by’uburiganya bimaze kwimurirwa muri Madagascar bivuye muri Aziya, aho inzego z’umutekano zari byazihagurukiye.

Nk’uko SBS News yabitangaje ishingiye ku makuru y’inzego za Madagascar, abantu bagera kuri 20 bo mu Rwanda, Kenya, Uganda na Zimbabwe bashutswe muri ubwo buryo. Uyu mubare ni uw’abo mu bihugu bine bose; umubare w’Abanyarwanda bonyine ntiwatangajwe.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe gukurikirana ibyaha, Hassan Mouigni, yabwiye ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko abo bantu babwiwe ko bagiye gukora mu bucuruzi.

Ati “Dushingiye ku byo bavuga, bashatswe kuri Facebook kugira ngo baze gukora muri Madagascar mu rwego rw’ubucuruzi.”

Yakomeje asobanura ko ibyo babonye bagezeyo byari bitandukanye n’ibyo bari basezeranyijwe.

Ati “Bageze hano, benshi bambuwe pasiporo n’umukoresha, bahatirwa gukora uburiganya. Bari bashutswe.”

Minisiteri y’Ubutabera ya Madagascar yatangaje ko ibikorwa byakozwe muri Kanama na Nzeri 2026, ku bufatanye n’inzego za Amerika, byafashije gusenya ibigo 13 by’uburiganya. Hafashwe kandi ibikoresho by’ikoranabuhanga birenga 3.200, byafashije abagenzacyaha gusuzuma uko ibyo bikorwa byakorwaga.

Iyo minisiteri yavuze ko Abanya-Aziya 148 bari bafashwe boherejwe mu bihugu byabo. Hari n’Abanyafurika bakomeje gufungwa, nubwo amakuru y’ibanze yagaragazaga ko bamwe bashobora kuba barakorewe icuruzwa ry’abantu.

Ku wa 27 Ukwakira 2026, Ubushinjacyaha bwa Amerika bwatangaje ibirego ku bantu batandatu bakekwaho kugira uruhare mu buriganya bwakorwaga muri Madagascar. Bwasabye ko boherezwa muri Amerika, bunasaba kubasha kubaza abakozi 15 bavuga ko bacurujwe kandi bagahohoterwa, bakekwaga kuba bagifungiye muri icyo gihugu.

Ibigo byafatiwe muri Madagascar byakoraga uburiganya bushingiye ku rukundo, ishoramari n’amafaranga y’ikoranabuhanga. Abakozi babyo bavuganaga n’abantu bari mu bindi bihugu, bakabubakamo icyizere mbere yo kubashora mu bikorwa bibambura amafaranga.

Abashinjacyaha bavuga ko abakekwa biyitaga abagore ku mbuga zihuza abashaka abakunzi. Nyuma bagashishikariza abo bavugana gushora mu bucuruzi by’ikoranabuhanga buzwi nka NFT, bakoresheje imbuga z’impimbano.

Iyo umuntu yahuzaga ububiko bwe bw’amafaranga y’ikoranabuhanga n’urubuga yabaga yeretswe, yashoboraga gukomeza gushyiramo amafaranga, abakekwa bakayakuramo atabizi.

Umwe mu bakekwaho kuyobora ibikorwa nk’ibyo ni Umunya-Malaysia Chui Kok Wa. Inzego za Amerika zamugaragaje nk’uwacungaga ibikorwa by’uburiganya bushingiye ku rukundo, bikorerwa muri villa yo mu gace ka Ivato, hafi y’Umurwa Mukuru, Antananarivo.

Mouigni yavuze ko inyandiko zo muri pasiporo ye zagaragazaga ko yageze muri Madagascar bwa mbere mu 2024, kandi ko yari yarabanje kuba muri Cambodge.

Ubushinjacyaha bwa Amerika buvuga ko itsinda rifitanye isano na Malaysia n’u Bushinwa ryatangiye gushyira ibigo byaryo muri Madagascar mu ntangiriro za 2025, bikekwa ko ryari ryimuye bimwe mu bikorwa byakorwaga muri Cambodge kubera igitutu cy’inzego z’umutekano.

Hari n’ubuhamya bugaragaza ko kwimura ibikorwa byajyanaga no kwimura ababikoramo.

Inyandiko ya FBI igaragaza ko Abanya-Brésil batatu babwiye abagenzacyaha ko babanje kubona amatangazo y’akazi kuri internet, bakisanga mu kigo cy’uburiganya muri Cambodge. Nyuma bimuriwe muri Antananarivo mu ntangiriro za Gicurasi 2026.

Bavuze ko kwimurwa kwabo kwatewe n’imirwano hagati ya Cambodge na Thailand, ndetse n’ibikorwa bya Polisi byo gusenya ibigo by’uburiganya muri Cambodge.

Tsitohaina Ralihivao, umuhuzabikorwa w’ishami rishinzwe ibyaha by’ikoranabuhanga muri Minisiteri ifite itumanaho mu nshingano muri Madagascar, yabwiye AFP ko amatsinda yasenywaga muri Aziya yashakiraga ahandi yakorera.

Umukwabu wakozwe n’inzego z’ubutabera wasize abari muri ibi bikorwa bafashwe n’inzego z’umutekano