Zemmour, wigeze kwiyamamaza mu 2022 akaza ku mwanya wa kane n’amajwi 7,07%, yatangaje ko azongera guhatanira kujya muri Élysée. Biteganyijwe ko kandidatire ye azayitangaza ku mugaragaro muri uku kwezi kwa Ukwakira.

Kimwe mu byo yashyize imbere ni politiki yise “remigration”, igamije gutangira kugabanya abimukira binjira mu Bufaransa, ahubwo no kwirukana bamwe mu banyamahanga basanzwe babayo.

Zemmour yavuze ko aramutse atowe, umunyamahanga umaze umwaka adafite akazi ashobora gutegekwa kuva mu Bufaransa, kabone n’iyo yaba afite ibyangombwa bimwemerera kuhaba.

Yavuze kandi ko abanyamahanga bose bari muri gereza zo mu Bufaransa bakwiye gusubizwa mu bihugu bakomokamo. Yanavuze ko icyo cyemezo cyagera no ku banyamahanga bakoze ibyaha ariko badafunzwe, nk’abahanishwa kwambara igikomo (bracelet électronique) cyangwa gukora imirimo ifitiye rubanda akamaro.

Zemmour yavuze ko gahunda ye yanareba abimukira badafite ibyangombwa, abanyamahanga bamaze igihe kirekire badafite akazi n’abo yavuze ko batunzwe gusa n’imfashanyo za Leta.

Ku kijyanye n’abashomeri, yavuze ko igihe ntarengwa cyaba hagati y’amezi atandatu n’umwaka, ariko agaragaza ko umwaka ari wo yashyiraho.

Undi murongo Zemmour yagarutseho ni ugukoresha ikoranabuhanga mu kugabanya abakozi b’abimukira. Yavuze ko iterambere rya AI n’imashini zikora nka muntu rishobora gutuma mu gihe kiri imbere zimwe mu nshingano zikorwa n’abakozi b’abimukira zisimbuzwa imashini.

Éric Zemmour yavuze ko azirukana abimukira badafite akazi mu gihe azaba atorewe kuyobora u Bufaransa
Éric Zemmour yavuze ko azirukana abimukira badafite akazi mu gihe azaba atorewe kuyobora u Bufaransa