Kwiyongera kw’abahitanywe n’iki kiza byaturutse ku yindi mvura yaguye ku wa Mbere tariki 3 Gashyantare.

Imvura idasanzwe yatangiye kugwa muri Kigali ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba ku Cyumweru, imara hafi amasaha ane ari nako igwa mu bindi bice by’igihugu byari bimeze.

Uretse abantu 19 bahasize ubuzima, abandi 8 barakomeretse, inzu 98 nizo zasenyutse mu gihe ubutaka bungana na hegitari 21 bwangiritse mu gihe n’uruganda rumwe rutunganya amazi rwangiritse.

Umubare mu nini w’inzu zasenyutse ziri mu Karere ka Gicumbi aho agera kuri 40, muri Kigali hasenyutse izigera ku 23.

Mu bantu bose bapfuye, 14 bavuye mu mujyi wa Kigali. Abenshi bapfuye baturukaga mu muryango w’abantu barindwi mu murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo.

Mu mezi abiri ashize abagera ku bihumbi 6000 bakuwe mu bishanga n’ahandi hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, kimwe cya kabiri cyabo kikaba cyari mu mujyi wa Kigali.

Imvura yaguye guhera ku cyumweru yangije byinshi, inahitana ubuzima bw'abantu 19
Imvura yaguye guhera ku cyumweru yangije byinshi, inahitana ubuzima bw'abantu 19