Ibi ni ibyavuye mu bushakashatsi bwakorewe ku bana 1.154 bari hagati y'imyaka 11 na 17, ababyeyi 228 n’abayobozi b’inzego z’ibanze 111, bwashyizwe hanze ku wa 21 Ugushyingo 2026.
Ni ubushakashatsi bwakozwe n'abana bo mu turere twa Burera, Nyarugenge, Kirehe, na Ruhango no mu Nkambi y'Impunzi ya Mahama babifashijwemo na Save the Children, Uwezo Youth Empowerment na Children's Voice Today, bihuriye mu ihuriro rya Joining Forces Rwanda.
Ni ubushakashatsi bwakozwe hagamijwe kumenya niba bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo ku bibakorerwa no kumenya inzitizi zituma batavuga cyangwa ngo bumvwe, haba mu bijyanye n’uburenganzira bwabo, uburezi, ubuzima, kurengera ibidukikije, kurinda umwana n’izindi nzego zitandukanye.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko 70,6% by’abana babajijwe bavuze ko bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo ku byemezo bibareba, mu gihe 29,4% bavuze ko nta ruhare bagira mu myanzuro ifatwa n’ababyeyi cyangwa abayobozi ku bibareba.
Bugaragaza ko zimwe mu mpamvu zituma abana badahabwa ijambo ari imyumvire y’ababyeyi n’abayobozi bamwe bumva ko abana badashoboye gutanga ibitekerezo bifite agaciro.
Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko 35,5% by’abana basubije ikibazo kijyanye n’uruhare rw’abafite ubumuga bavuze ko abana bafite ubumuga badahabwa amahirwe angana n’ay’abandi, bitewe n’imyumvire y’ababyeyi n’abayobozi bamwe na bamwe bakibona abana bafite ubumuga nk’abadashoboye gutanga ibitekerezo bifite agaciro.
Umuyobozi wa Joining Forces Rwanda, Emilie Fernandes, yagaragaje ko abana atari abagenerwabikorwa gusa, ahubwo ari abafite uburenganzira bwo kugira uruhare mu byemezo bibareba, kuko ari abafatanyabikorwa b’ingenzi mu kubaka u Rwanda rutekanye kurushaho, rudaheza kandi ruha buri wese amahirwe angana.
Ati “Iyo abana batezwe amatwi, sosiyete irushaho gukomera. Iyo abana bagize uruhare mu bibakorerwa, ibyemezo bifatwa birushaho kuba byiza. Kandi iyo ibyo abana banyuzemo n’ibitekerezo byabo byifashishijwe mu gutegura ibisubizo by’ibibazo bihari, imbaraga dushyira mu kubarengera zirushaho gutanga umusaruro.”
Yakomeje agaragaza ko kudaha abana umwanya uhagije mu byemezo bibareba bishobora gutuma abahura n’ihohoterwa batinya kubivuga, kuko baba bamenyereye kutagira ijambo.
Ati “Ni yo mpamvu kurengera abana bigomba gukomeza kuba kimwe mu byihutirwa ku rwego rw’igihugu, kandi bikaba inshingano dusangiye twese. Abana ntibagomba kurengerwa gusa, ahubwo bagomba no kugira uruhare rufatika mu ifatwa ry’ibyemezo bigira ingaruka ku buzima bwabo.”
Umuyobozi muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Aline Umutoni, yagaragaje ko kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana ari kimwe mu byo Guverinoma yashyize imbere, binyuze mu kubaka sosiyete izira ihohoterwa iryo ari ryo ryose.
Ati “Buri mwana afite uburenganzira bwo gukurira ahantu hatekanye, arengerwa, ahabwa agaciro kandi adakorerwa ihohoterwa, atavutswa uburenganzira bwe, atirengagizwa cyangwa ngo akoreshwe mu nyungu z’abandi, haba mu rugo, ku ishuri, ku mbuga nkoranyambaga cyangwa aho atuye. Kurinda abana ihohoterwa bibafasha gutangira ubuzima neza, gukura bafite ubuzima bwiza bwo mu mutwe no ku mubiri. Binagira uruhare mu kubaka ejo hazaza heza h’abana bacu n’igihugu cyacu.”
Yashimangiye ko kubahiriza uburenganzira bw’umwana no kumurinda ihohoterwa atari inshingano z’urwego rumwe gusa, ahubwo ko abantu bose bagomba gufatanya mu kurengera abana no kubarinda ihohoterwa.
Abijuru Aline, uri mu bana bakoze ubu bushakashatsi, yagaragaje ko kuba hari abana batabasha kubwira ababyeyi babo ibibabangamiye biterwa ahanini n’imyumvire y’ababyeyi bacyumva ko igitsure ari cyo kirera umwana.
Ati “Dukora ubushakashatsi hari aho twageraga wabaza umwana akakubwira ngo banza ubaze ababyeyi, ukabona ko nta bwisanzure agira mu rugo. Ni yo mpamvu dusaba ababyeyi gutega abana babo amatwi no kubaganiriza bakumva ibibazo bafite.”
Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) igaragaza ko mu mwaka wa 2024/2025, abana 4.138 bakorewe ihohoterwa mu Rwanda.













Ibitekerezo 0