Muri aya mafaranga, asaga miliyari 6,7 Frw yahawe abahinzi bagize ibihombo bitewe n’ibiza n’ibindi byago byibasiye imyaka yabo, mu gihe asaga miliyari 4,9 Frw yahawe aborozi.
Iyi mibare yatangajwe ku wa 17 Ugushyingo 2026, ubwo Sosiyete y’Ubwishingizi ya Banki ya Kigali, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi, yishyuraga abahinzi n’aborozi bo mu Karere ka Rwamagana indishyi zingana na miliyoni 204 Frw.
Umuyobozi ushinzwe Gahunda y’Ubwishingizi bw’Ibihingwa n’Amatungo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Museruka Joseph, yavuze ko gahunda ya Tekana yagize uruhare rukomeye mu gufasha abahinzi n’aborozi kongera kwiyubaka nyuma yo guhura n’ibihombo.
Yagaragaje ko iyo iyi gahunda itabaho, umutungo w’abahinzi n’aborozi ufite agaciro ka miliyari zisaga 11 Frw wari kuba warazimiye burundu.
Ati “Iyo hatabaho Tekana, agaciro k’ibihingwa cyangwa amatungo kagera kuri miliyari 11 Frw biba byarazimiye bikagenda burundu ntibigaruke, ibyo bishatse kuvuga ko ako gaciro kagarutse murongera murashora, murongera mugura andi matungo ndetse n’ibindi.”
Museruka yasobanuye ko Leta itanga nkunganire ya 40% ku kiguzi cy’ubwishingizi, igamije gufasha abahinzi n’aborozi kwiteza imbere, aho kubafasha gusa kwishyurwa ibihombo bahuye na byo.
Ati “Leta yifuza ko ubwishingizi mutashumbushwa gusa ahubwo ko bwagira uruhare mu iterambere ryanyu, tukabona mubona inguzanyo, mukavugurura ubuhinzi bwanyu ndetse mukagira n’ibindi bibafasha guteza imbere ibyo mukora.”
Donatha Karikwera, uyobora koperative y’abahinzi b’umuceri mu Karere ka Kirehe, yavuze ko mbere yo kwitabira gahunda ya Tekana, bahuraga n’ibihombo bikomeye byaterwaga n’ibiza, ku buryo hari abahinzi byacaga intege bagahitamo kureka ubuhinzi.
Ati “Iyi gahunda ya Tekana twebwe nka koperative yacu twarayishimye mu buryo bukomeye kuko tutarayijyamo twahuraga n’ibiza, abahinzi bagahomba ku bijyanye no kongera gusubira mu gishanga bikagorana.”
Uwotwambaza Marie, wororera inkoko zirenga 4000 mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko yafashe icyemezo cyo kwitabira gahunda y’ubwishingizi nyuma yo guhura n’ibihombo bikomeye mu ntangiriro z’umwuga we w’ubworozi.
Ati “Mbere ntarinjira neza mu bworozi mu 2020, nigeze kuzipfusha. Icyo gihe namfushije inkoko 380 nsigarana inkoko 100 gusa nyuma yo kujya muri iyi gahunda nta kibazo nkigira kuko iyo mpuye n’igihombo ubwishingizi buracyishyura.”
Igikorwa cyo kwishyura abahinzi n’aborozi bo mu Karere ka Rwamagana cyahujwe n’ubukangurambaga bwo gukingira inka zafatiwe ubwishingizi, hagamijwe kugabanya ibihombo biterwa n’indwara zifata amatungo.
Iyi gahunda yo gukingira inka igamije gufasha aborozi kwirinda ibihombo mbere y’uko biba, aho kwibanda gusa ku kubaha indishyi nyuma yo gupfusha amatungo.
Biteganyijwe ko gukingira aya matungo bizafasha kugabanya impfu ziterwa n’indwara zishobora kwirindwa, kongera umukamo no kurinda ishoramari ry’aborozi.
Gahunda ya ‘Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi’ yatangijwe mu 2019, hagamijwe gufasha abahinzi n’aborozi guhangana n’ibihombo baterwa n’imihindagurikire y’ibihe, indwara n’ibindi byago bishobora kwibasira imyaka n’amatungo.
Kuva yatangira, amafaranga amaze gutangwa mu kugura ubu bwishingizi asaga miliyari 22 Frw, mu gihe abahinzi n’aborozi 266.402 ari bo babwitabira buri mwaka.
Muri iyi gahunda, Leta yishyurira umuhinzi cyangwa umworozi 40% by’ikiguzi cy’ubwishingizi, na we akiyishyurira 60% asigaye.
Ubu bwishingizi butangwa mu turere twose uko ari 30 tugize u Rwanda. Bukubiyemo ibihingwa birimo umuceri, ibigori, ibirayi, imyumbati, soya n’ibishyimbo, ndetse n’ubworozi bw’inka, ingurube, inkoko n’amafi.







Ibitekerezo 0