Aba bahanzi bongerewe kuri Bruce Melodie wari usanzwe yaratangajwe nk’uwatumiwe muri iki gitaramo, giteganyijwe kubera ahitwa Screen Disco, kuri KK Mall, mu gace ka Long Acres, i Lusaka.
Roberto ni umwe mu bahanzi bazwi muri Afurika, cyane cyane mu ndirimbo z’urukundo n’izibyinitse. Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Amarulah’ na ‘Contolola’, zamufashije kumenyekana mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane wa Afurika.
Mu Rwanda by’umwihariko yarushijeho kumenyekana ubwo yakoranaga na Butera Knowless indirimbo bise ‘Te Amo’.
Ku rundi ruhande, Chanda na Kay ni itsinda ry’abahanzi bo muri Zambia ryamenyekanye cyane mu ndirimbo zibyinitse, zirimo ‘Single’ na ‘Bashi’, zatumye bagira abakunzi benshi mu gihugu cyabo no mu karere.
Iki gitaramo kizaba ari umwanya wo kumurika album nshya ya Bwiza, yise ‘Home’, ari na yo album ye ya gatatu.
Bwiza ni umwe mu bahanzi b’abagore bakomeje kwigaragaza mu muziki nyarwanda, aho yagiye ashyira hanze indirimbo zakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki.
Uyu muhanzi yakomeje kwagura ibikorwa bye no gushaka amahirwe mashya yo kumenyekanisha ibihangano bye hanze y’u Rwanda.
Ni igitaramo Bwiza agiye gukora nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko na Uhujimfura Jean Claude usanzwe areberera inyunguze.
Album 'Home' ya gatatu Bwiza agiye kumurikira muri Zambia izaba ikurikira EP ya mbere 'Connect me' yashyize hanze ubwo yinjiraga mu muziki mu 2021, mu 2023 yasohoye album ye ya mbere yise 'My dream' mu gihe umwaka ushize yasohoye iyitwa '25 Shades'.







Ibitekerezo 0