Yabigarutseho ku wa 6 Ugushyingo 2026, mu ijambo ry'ikaze yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo bya Radiate Rwanda Literary Excellence Awards, wabaye ku nshuro ya gatatu i Kigali.
Sully yavuze ko nubwo Afurika ifite abanditsi benshi n'impano zitandukanye mu buvanganzo, hakiri icyuho mu guteza imbere inganda zifasha ibitekerezo n'inkuru byanditswe guhinduka ibitabo, ubucuruzi n'amahirwe y'akazi.
Ati “Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo tugire uruhare rwacu, dushake abandi baterankunga, amafaranga n'abashoramari, kugira ngo ubukungu bushingiye ku bihangano n'impano bugere ku rwego rushimishije.”
Yagaragaje ko intego ya Bridgevision atari ugutanga ibihembo ku banditsi beza gusa, ahubwo ari no kugira uruhare mu kubaka urwego rw'ubwanditsi rushobora guteza imbere ubukungu bw'u Rwanda n'ibindi bihugu bya Afurika.
Sully yavuze ko kugira ngo Kigali ibe igicumbi cy'ubwanditsi n'ibitabo muri Afurika, hakenewe ubufatanye bw'ababyeyi, amashuri, itangazamakuru, inzego za Leta, ibigo by'imari n'abandi bose bafite uruhare mu guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika.
Ati “Hakenewe ubufatanye bw'ababyeyi, amashuri, itangazamakuru, inzego za Leta, ibigo by'imari n'abandi bafite uruhare mu guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika kugira ngo u Rwanda rube igicumbi cy'ubwanditsi n'ibitabo muri Afurika.”
Umuyobozi wa Kaminuza ya East African University akaba n'umuyobozi w'akanama nkemurampaka, Dr. Callixte Kabera, yavuze ko kugira ngo umuntu abe umwanditsi nyafurika uhamye, agomba kuba afite ibitekerezo bigaragaza umuco we ndetse bikagaruka ku mbogamizi umugabane wa Afurika uhanganye na zo.
Ati “Bimwe mu byo numva bikwiye kuranga umwanditsi Nyafurika, icya mbere ni uko kwandika atari akazi koroshye kuko bisaba gusoma, gushaka amakuru, kugira ubwenge n'ubushobozi. Rero numva ko umwanditsi Nyafurika aba afite ibitekerezo bihura n'umuco we ndetse n'ibigaruka ku mbogamizi za Afurika.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Ubuhanzi, Ishungure Parfait, yavuze ko ubwanditsi bugira uruhare rukomeye mu nzego zitandukanye z'ubuzima, bityo ko u Rwanda rukeneye imbaraga z'abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo urwego rw'ubuvanganzo rukomeze gutera imbere.
Ati “Urwego rw'ibitabo n'ubwanditsi rufite uruhare rukomeye mu burezi, guhanga imirimo, guteza imbere impano no kuzamura ubukungu bushingiye ku bihangano.”
Yakomeje agira ati “Ni yo mpamvu dukeneye abanditsi bakomeye, abasohora ibitabo, ababicuruza n'abasomyi kugira ngo twubake urwego rw'ubuvanganzo rukomeye kandi rufite imbaraga mu Rwanda.”
Raporo ya UNESCO yo mu 2025 ku nganda z'ibitabo muri Afurika igaragaza ko uyu mugabane winjiza hafi miliyari zirindwi z'amadolari ya Amerika buri mwaka binyuze muri uru rwego, ariko ukaba ufite amahirwe yo kugera kuri miliyari 18,5 z'amadolari mu gihe hashyizweho ingamba zihamye kandi hakaboneka ishoramari rihagije.
















Ibitekerezo 0