Inama Njyanama z’Uturere tutabarizwa mu Mujyi wa Kigali zigizwe n’abajyanama 17. Barimo umunani batorerwa mu cyiciro cy’abajyanama rusange, batanu batorwa mu cyiciro cyagenewe abagore n’abandi bane bahagarariye abagore, urubyiruko, abantu bafite ubumuga n’abikorera.

Aba bajyanama batorwa n’inteko itora, aho gutorwa n’abaturage bose mu buryo butaziguye. Abagize iyo nteko banditse kuri lisiti y’itora ni bo bonyine bemerewe gutora.

Inteko itora abagore batanu bajya mu Nama Njyanama y’Akarere igizwe n’ibyiciro bitatu, birimo abagize Inama Njyanama z’Imirenge yo muri ako karere, abagize Komite Nyobozi z’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’imirenge yo muri ako karere n’abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’akarere.

Kugenera abagore imyanya ingana na 30% bigaragaza ubushake bw’u Rwanda bwo gutuma bagira uruhare mu nzego zifata ibyemezo mu buyobozi bw’ibanze.

Amatora y’abajyanama umunani bo mu cyiciro cy’abajyanama rusange azaba ku wa 21 Ugushyingo.

Inteko ibatora igizwe n’abagize biro z’Inama Njyanama z’Utugari, abagize Inama Njyanama z’Imirenge n’abagize komite nyobozi ku rwego rw’akarere z’Inama y’Igihugu y’Abagore, iy’Urubyiruko, iy’Abantu bafite Ubumuga n’Urugaga rw’Abikorera.

Indi myanya ine igenewe abahuzabikorwa ku rwego rw’akarere bahagarariye abagore, urubyiruko, abantu bafite ubumuga n’abikorera.

Amabwiriza yashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yemerera abakandida kwiyamamaza bifashishije itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga, ibyapa, amafoto yemewe n’ibindi bikoresho byemewe n’amategeko.

Ku munsi w’amatora, buri mukandida ashobora kugeza imigabo n’imigambi ye ku nteko itora mu gihe kitarenze iminota itanu, ahantu no ku isaha byagenwe na Komisiyo.

Ibikoresho byo kwamamaza abakandida bishobora gushyirwa ahabigenewe ku nyubako za Leta, cyangwa ku nyubako z’abikorera, ku binyabiziga no ku yindi mitungo, ba nyirayo babyemeye, hubahirijwe amabwiriza y’ubuyobozi bw’akarere cyangwa umurenge.

Birabujijwe kubishyira ku bigo by’ubuvuzi, ku mashuri, ahasengerwa, ku nkiko no ku mapoto y’amashanyarazi. Ibyo ntibireba inkingi zabugenewe zo kwamamazaho zemewe hakurikijwe amabwiriza abigenga.

Abakandida ntibemerewe kwiyamamaza mu izina ry’amashyaka ya politiki cyangwa gukoresha ibirango by’igihugu cyangwa iby’amashyaka ku bikoresho byo kwiyamamaza.

Mu bindi bibujijwe harimo gukoresha umutungo wa Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gutuka cyangwa gusebya abandi bakandida, gutanga ruswa, ivangura n’amacakubiri.

Kurenga kuri aya mabwiriza bishobora gutuma umukandida yihanangirizwa cyangwa akurwa ku rutonde rw’abakandida.