Aba banyapolitiki basabye kandi ko RDC na yo ibazwa inshingano zayo mu ishyirwa mu bikorwa ry'ayo masezerano, by'umwihariko izijyanye no gusenya umutwe w'iterabwoba wa FDLR, washinzwe n'abafite inkomoko mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi bikubiye mu ibaruwa yo ku wa 16 Ugushyingo 2026, yashyizweho umukono na Joe Wilson na Ryan K. Zinke, uri mu bagize Umutwe w'Abadepite wa Amerika, ndetse na Senateri M. Michael Rounds.
Aba bagize Inteko Ishinga Amategeko bashimiye Perezida Donald Trump ku ruhare yagize mu biganiro by'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC, byagejeje ku masezerano y'i Washington yashyizweho umukono ku wa 4 Ukuboza 2025.
Bagaragaje ko ayo masezerano ari intambwe ikomeye mu gushakira amahoro arambye akarere kamaze imyaka myinshi karangwa n'umutekano muke n'intambara.
Mu ibaruwa yabo bagize bati “Uruhare rwa dipolomasi rw'ubu butegetsi, rwagejeje ku muhango wo gushyira umukono ku masezerano ku wa 4 Ukuboza 2025, ni intambwe ikomeye yatewe mu karere kamaze igihe kirekire karangwamo amakimbirane n'umutekano muke.”
Bavuze ko kuba Perezida Trump yarahuje Guverinoma zombi, agashyiraho umusingi w'amahoro arambye, byatanze amahirwe yo guteza imbere umutekano w'akarere, ubufatanye mu bukungu no kurengera inyungu z'Amerika muri Afurika yo Hagati.
Icyakora, bashimangiye ko kugera ku mahoro arambye bizaterwa n'uko impande zombi zubahiriza ibyo ziyemeje.
Basabye ko RDC ibazwa inshingano zayo mu gusenya FDLR
Aba bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika bagaragaje ko u Rwanda rwakomeje kwerekana ubushake bwo gushyira mu bikorwa amasezerano y'amahoro.
Bavuze ko u Rwanda rwakomeje kandi kwitabira ibiganiro bihuriweho n'inzego z'umutekano z'ibihugu byombi.
Bashimangiye ko gusenya FDLR ari kimwe mu bikorwa by'ingenzi bikenewe kugira ngo amahoro arambye agerweho.
Bagize bati “Ikintu cy'ingenzi muri izo ngamba ni uguca intege no gusenya FDLR, umutwe witwaje intwaro ufite inkomoko mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Gukemura iki kibazo cy'umutekano kimaze igihe kirekire ni ingenzi cyane mu masezerano no kugira ngo amahoro arambye agerweho.”
Aba banyapolitiki bagaragaje ko RDC itarasohoza inshingano zayo zo gusenya FDLR, mu gihe ibihano byafatiwe u Rwanda bishobora gutuma habaho ubusumbane mu kubaza impande zombi ibyo ziyemeje.
Ibihano byafatiwe u Rwanda bishobora kudindiza amasezerano
Mu ibaruwa yabo, aba bagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje impungenge z'uko ibihano Minisiteri y'Imari n'Umutungo ya Amerika yafatiye Ingabo z'u Rwanda na Minisiteri y'Ingabo bishobora kugira ingaruka zitari nziza ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro.
Bavuze ko gushyira igitutu ku ruhande rumwe, mu gihe urundi rudashyira mu bikorwa inshingano zarwo, bishobora gutuma gahunda y'amahoro idindira.
Bagize bati “Ingamba ziherutse gufatwa, zirimo ibihano bya Minisiteri y'Imari n'Umutungo byibasiye Ingabo z'u Rwanda na Minisiteri y'Ingabo, zirimo kubangamira uruhande rumwe, mu gihe urundi ruhande rwahawe uburyo bwo gukomeza gushaka igisubizo cya gisirikare aho gushyira mu bikorwa amasezerano y'amahoro.”
Bashimangiye ko RDC itarashyira mu bikorwa inshingano zayo zo gusenya FDLR, bityo ko hakenewe uburyo bwita ku byo ibihugu byombi byiyemeje n'intambwe buri gihugu kimaze gutera.
Bavuze ko uburyo nk'ubwo bwafasha gukomeza ibiganiro bya dipolomasi, kongera amahirwe yo kugera ku mahoro arambye no kurengera inyungu za Amerika mu karere.
Aba bagize Inteko Ishinga Amategeko basabye ko ibibazo by'umutekano bifitiye agaciro buri ruhande byitabwaho, kugira ngo intambwe imaze guterwa mu biganiro by'amahoro idapfuba.
Joe Wilson yashimangiye ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa wa Amerika
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku wa 18 Ugushyingo 2026, Joe Wilson yatangaje ko yishimiye gufatanya na Ryan Zinke na Senateri Michael Rounds mu gusaba Scott Bessent kongera gusuzuma ibihano byafatiwe u Rwanda.
Yagize ati “Nishimiye gukorana na Ryan Zinke na Senateri Rounds dusaba Scott Bessent kongera gusuzuma ibihano byafatiwe u Rwanda, no gusaba ko RDC na yo ibazwa ibyo yiyemeje mu masezerano y'i Washington ku rugero rumwe.”
Wilson yashimangiye ko u Rwanda rukomeje kuba umufatanyabikorwa wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bikorwa bigamije kugera ku mahoro.
Yagize ati “U Rwanda rukomeje kuba umufatanyabikorwa wa Amerika wiyemeje guharanira amahoro.”
Aba bagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje ko bashyigikiye ko ubutegetsi bwa Perezida Trump bukomeza gushyira imbaraga mu biganiro by'amahoro, ariko bukita ku nshingano z'impande zombi mu buryo bungana.








Ibitekerezo 0