Ubwo hafatwaga iki cyemezo, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko muri ibi bihe abana bari mu rugo, ababyeyi bakwiye kugira uruhare mu kubafasha gukurikirana amasomo atangirwa kuri radio na televiziyo.

Yagize ati “Iki cyorezo ntabwo tuzi igihe kizarangirira. Turasaba n’ababyeyi kudufasha gushyira mu bikorwa iyi gahunda kuko dushaka ko izakomeza kwifashishwa.”

Ababyeyi batandukanye bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko gufasha abana kwigira mu rugo bidasaba ibihenze ahubwo bisaba kwigomwa.

Umunyamakuru wa IGIHE, Niyonzima Moise umenyerewe mu gufata amafoto mu buryo bugezweho, yatembereye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali agenda afotora abana bari kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga ririmo radio, televiziyo ndetse na Internet.

Nk’abana bo mu ishuri rya Discovery International School, bo biga hifashishijwe Zoom, ikunze kwifashisha mu nama cyangwa abanyeshuri bo muri Kaminuza.

Impuguke mu burezi akaba n’umwarimu muri Kaminuza, Dr Ndayisenga Wilton yigeze kubwira RBA, ko ababyeyi badakwiye gucika intege kubera igihe kinini abana bamaze batajya kwiga.

Yavuze ko ari byiza gukomeza kuba hafi y’abana nubwo bari mu rugo, kugira ngo batazibagirwa amasomo bize.

Ubushakashati bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, REB kuva muri Werurwe- Kanama 2020 wagaragaje ko 50% by’abanyeshuri bari bateganyijwe aribo bitabiriye ubu buryo bwo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Aba bana baba bari gusoma n'inkuru zitandukanye
Aba bana baba bari gusoma n'inkuru zitandukanye
Abana banafata umwanya bagasoma ibitabo
Abana banafata umwanya bagasoma ibitabo
Aba batuye Rusoro hafi ya Intare Arena. Umunyamakuru yasanze bari kwigira Kuri Zoom
Aba batuye Rusoro hafi ya Intare Arena. Umunyamakuru yasanze bari kwigira Kuri Zoom
Aba bigishwa n'ababyeyi babo ariko ku mashuri bigaho babihereza amasomo ya buri munsi batuye Kabeza ahazwi nka Samuduha
Aba bigishwa n'ababyeyi babo ariko ku mashuri bigaho babihereza amasomo ya buri munsi batuye Kabeza ahazwi nka Samuduha
Abana bo mu ngo zitandukanye mu Mujyi wa Kigali bakomeje gukurikirana amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga
Abana bo mu ngo zitandukanye mu Mujyi wa Kigali bakomeje gukurikirana amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga
Uyu atuye Gikondo Kuri Merez ya Kabiri na we aba ari kwiga yifashishije ikoranabuhanga
Uyu atuye Gikondo Kuri Merez ya Kabiri na we aba ari kwiga yifashishije ikoranabuhanga
Uyu twamusanze arimo gusoma igitabo
Uyu twamusanze arimo gusoma igitabo
Uyu yari ari kwiga Ikinyarwanda
Uyu yari ari kwiga Ikinyarwanda
Uyu mwana  yari ari kwigira kuri Zoom, bumwe mu buryo bw'ikoranabuhanga buri kwifashishwa mu masomo hirya no hino ku isi
Uyu mwana yari ari kwigira kuri Zoom, bumwe mu buryo bw'ikoranabuhanga buri kwifashishwa mu masomo hirya no hino ku isi