{Ubushyamirane n’umuhanzi Jay Polly, kutamenyeshwa ibijyanye n’uko igihangano bakoranye biri mu mpamvu nyamukuru zatumye umuhanzi Jules Sentore asubiramo indirimbo Iwacu, iyi ndirimbo akaba yayikoranye n’umuhanzi Kays Mile bakunze kwita The Apostle.}
Iyi ndirimbo (http://igihe.com/spip.php?article17842) mu kuyisubiramo bayishyize cyane mu rurimi rw’icyongereza ndetse bongeramo n’ibyivugo byumvikanisha umuco nyarwanda kugira ngo abayikunze bazarusheho kunogerwa nayo nk’uko Sentore, nyir’ugufata icyemezo cyo kuyisubiramo yabitangarije IGIHE.com.
Sentore yagize ati :’’Abantu benshi bansabye ko nayisubiramo kubera ko yari indirimbo ikunzwe cyane’’. Iyi ndirimbo ikaba yarakorewe muri Solace Studio ikorwa na Producer Prince.

Mu gushaka ko iyi ndirimbo idata umwimerere yari yarakozwemo (injyana gakondo mu buryo bwa Rap) Sentore yayisubiranyemo n’umuhanzi Kays Mile. Uyu muhanzi akaba yararirimbye muri iyi ndirimbo mu rurimi rw’icyongereza, ari narwo asanzwe aririmbamo, mu wego rwo gushaka ko yajya ku rwego mpuzamahanga ndetse igatanga ubutumwa ku bantu benshi icyarimwe.
Sentore (wumvikana cyane mu ndirimbo Ndagukunda si Ibanga yamamariza sosiyete ya TIGO) avuga kandi ko ubwo yafataga icyemezo cyo kuyisubiramo nta na kimwe yigeze amenyesha Jay Polly bari bakoranye bwa mbere iyi ndirimbo. Agira ati:”Numvaga nta kintu yagombaga guhindura kuri iyi ndirimbo”.
Anavuga kandi afite uburenganzira busesuye bwo gusubiramo iki gihangano nk’umwe mu bakigizeho uruhare kabone n’ubwo Jay Polly yahisemo kuyitirira album ye ya kabiri atabimumenyesheje, kimwe mu byo yise ko ari ukugaragaza ubushake buke mu mikoranire yabo nk’abakoranye indirimbo.
Ubusanzwe, indirimbo ishobora gusubirwamo kenshi biturutse ku bushake bwa ba nyir’ukuyihimba cyangwa se n’abayikunze bakabisabira uburenganzira. Ibi bikaba ari n’ibintu bimenyerewe cyane mu bihugu byateye imbere nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho indirimbo nyuma yo gukundwa isubirwamo inshuro nyinshi cyane.
{Umva indirimbo Iwacu Remix hano kuri IGIHE.com (http://igihe.com/spip.php?article17842) }

Ibitekerezo 0