{Safi, Nizzo na Humble Jizzo bahuriye mu itsinda Urban Boyz, bazataramana n’abafana babo bishimira umusaruro bagezeho mu mwaka wa 2014 ari nako barushaho guhanahana ibitekerezo mu buryo buzabafasha gukora cyane mu mwaka wa 2015.}

Kuri uyu wa Gatanu taliki 16 Mutarama 2015 i Remera hazafungurwa akabyiniro gashya kitwa Top 14 Night Club . Mu birori byo kugatangiza Urban Boyz izahakorera igitaramo gikomeye aho biteguye kuzaririmba nyinshi mu ndirimbo zabo zakunzwe mu myaka yashize nka ‘Tayali bakoranye na Iyanya wo muri Nigeria’, ‘Take it off’, ‘Ibitenge’, ‘Sipiriyani’ n’izindi.

Nk’uko Safi Madiba, umwe mu bagize Urban Boyz yabibwiye IGIHE ko iki gitaramo kizababera umwanya mwiza wo gutaramira abafana babo b'i Kigali no kumva ibitekerezo byabo dore ko iki ari kimwe mu bitaramo bya mbere iri tsinda rigiye gukorera mu Rwanda kuva uyu mwaka watangira.

Safi ati “Abafana bacu dukora uko dushoboye ngo tubabe hafi igihe cyose. Kuva uyu mwaka watangira nta bitaramo byinshi twakoze i Kigali keretse ibyabaye hanze y’u Rwanda. Iki tuzakorera hariya kizaba gikomeye ndetse twagishyizemo imbaraga ngo tuzashimishe abafana bacu, banaduhe ibitekerezo ku byo bifuza twabakorera uyu mwaka”

Akabyiniro ka Top 14 Night Club , Urban Boyz izakoreramo igitaramo gaherereye ahahoze High Noon munsi y’umuhanda ujya ku ivuriro rya La Croix du Sud benshi bita kwa Nyirinkwaya.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga 3,000 kuri buri muntu na 5,000 ku bantu bazaza baherekejwe(couples).

REBA TAYALI YA URBAN BOYZ: