{Abagize Urban Boyz n’abafana babo bahuriye mu muganda bakoreye mu Mudugudu wa Gapfupfu, Akagari ka Nyakabanda ya I aho babumbye amatafari azubaka inzu y’umwe mu batishoboye ndetse banatanga mituweli ku bantu 28 batari bazifite.}
Aba bahanzi bakoze uyu muganda ku gitekerezo cyazanywe n’abafana babo bifuje ko bafatanya mu kubakira umwe mu baturage udafite aho aba. Banafashije abatishoboye 28 bo muri uyu Mudugudu kubona ubwishingizi mu kwivuza.
Humble Jizzo na Nizzo ni bo bifatanyije n’abafana muri uyu muganda mu gihe mugenzi wabo Safi Madiba yari yagiye mu isabato gusa na we ngo azasura uyu wafashijwe kuri iki Cyumweru.
Safi ati “Ntabwo nabonetse mu muganda kubera isabato, ariko ejo nanjye nzakora nk’ibyo bakoze. Iki ni igitekerezo cy’abafana bacu, badusabye ko tubashyigikira tugafasha uwo muntu utishoboye no kubona mituweli z’abo bandi. Bizakomeza ntabwo birangiye kuko ni byiza”

Aba bahanzi bavuga ko bazakomeza gukora ibikorwa bifasha abatishoboye by’umwihariko abakaba bashishikariza bagenzi babo kugandukira gahunda za Leta zirimo gutunga mituweli, gukora umuganda, kwitabira inama n’ibikorwa bibera mu duce batuyemo.
Iki gikorwa cyanagaragayemo umuhanzi Mico The Best na we wo muri Super Level na Producer Piano. Bafatanyije n’abafana basize babumbye amatafari agera kuri 400.











Ibitekerezo 0