{Umuhanzi Cécile Kayirebwa ashobora kugana inkiko biturutse ku buryo ibihangano bye bikoreshwa n’ikigo cy’itangazamakuru cya ORINFOR nta masezerano bafitanye.}
Abatari bake bavuga ko kuba Cécile yaramenyekanye cyane ahanini byaturutse ku ikinwa ry’ibihangano bye kuri Radio na Televiziyo by’u Rwanda bishamikiye kuri ORINFOR.
Gusa amakuru dukesha urubuga ikirezi.rw avuga ko ushinzwe kurengera umutungo wa Cécile Kayirebwa akaba n’umuhungu we ariwe Eric Kirenga Karengera, atangaza ko umuhanzi ariwe wishakira inzira nyinshi zishoboka ngo abe yamenyekana kandi ko ari ngombwa ko ORINFOR yubaha umutungo w'abahanzi.
Yagize ati: "Ikibazo twarakigaragaje kenshi ariko ORINFOR irabyirengagiza, Twaboherereje amabaruwa ariko barabyirengagiza. Ubungubu ni aho kwiyambaza amategeko kubera ko mu Rwanda hari amategeko arengera ibihangano by'umuhanzi igihe ikigo nka kiriya cyaba kitubahirije amategeko kandi ari inshingano zacyo. Icyo gihe ni ngombwa kujya mu rukiko".
Uru rubuga kandi rukomeza ruvuga ko umwe mu banyamakuru ba ORINFOR utarashatse ko amazina ye amanyekana kubera impamvu z'umutekano we, avuga ko yakiriye ubwo butumwa bikaba ngombwa ko yubahiriza ibikubiyemo.
Ubwo butumwa bwagiraga buti: " Bjr, [Bonjour] guhera uyu munsi ibihangano, (indirimbo) byose bya Kayirebwa Cécile mufite kuri Radiyo yanyu mubihagarike ntimuzongere kubicishaho ngo nta burenganzira yigeze aha ORINFOR, arashaka kutujyana mu nkiko".
Ipfundo ry’iki kibazo ahanini rikaba ari uko ORINFOR yaba icuranga ibihangano bye kandi nta masezerano bafitanye. Akaba asanga bagakwiriye kubanza kugirana amasezerano nk’uko ubusanzwe amategeko mpuzamahanga y'ubuhanzi avuga ko mu gihe habayeho gukoresha umutungo mu by'ubwenge uwo ari wo wose, ari ngombwa ko habaho amasezerano hagati ya nyirawo n'ushaka kuwukoresha.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umuyobozi w’ikigo cya ORINFOR Willy Rukundo, yatangaje ko ORINFOR nta kibazo na gito ifitanye na Cécile Kayirebwa aho yavuze ati: “nta kibazo dufitanye na Cécile Kayirebwa kandi hari n’undi munyamakuru uherutse kumpamagara ambaza kuri iki kibazo”.
IGIHE yakomeje imubaza niba ibihangano bya Kayirebwa byaba bigikinwa muri ORINFOR, agira ati: “ oya, ntabwo tubikoresha kuko ntabwo ari ngombwa”.

Ibitekerezo 0