{Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman, ni umuririmbyi mu njyana ya Rap. Amaze gukora Album enye. Yavutse tariki 10 Werurwe 1986, i Bujumbura mu Burundi. Niwe mfura mu bavandimwe batanu bavukana; abahungu batatu n’abakobwa babiri.}

Amashuri abanza yayize kuri Ecole Primaire Kabusunzu maze ayisumbuye ayiga muri Groupe Scolaire St Andre, aho yakuye impamyabumenyi muri sciences humaines. Amashuri ya kaminuza yayakomereje muri Universite Libre de Kigali mu bijyanye n’ubukungu n’icunga mutungo kugeza 2008, aho yerekeje Rwanda Tourism University College mu ishami ry’ubukerarugendo n’icunga mutungo ariko naho ntiyaharangiriza.

Riderman akorera muri Studio ye yitwa Ibizumizi. Akunda gukorana na Producer nka T-Brown, First Boy, Fazzo n'abandi. Ni umwe mu bahanzi 11 bahatanira kuzatwara igihembo cya miliyoni 24 z'Amanyarwanda mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III.

Akundana n'umukobwa witwa Asinah, yifuza ko bazabana mu gihe kiri imbere Imana ibimushoboje.

Tora Riderman wandika 3 wohereze kuri 43 43

{Uko yinjiye mu buhanzi}


Mu mabyiruka ye, Riderman yakundaga gukina umupira w’amaguru. Yanakundaga kumva Radiyo bitangaje ku buryo bayimukubitiraga kubera kuyicokoza! Nubwo yakundaga muzika ngo ntabwo yumvagako azavamo umuririmbyi ahubwo inzozi ze zari kuzandika igitabo.

Yatangiye kwandika imivugo ageze mu mashuri yisumbuye maze akumva indirimbo yibanda cyane ku magambo azigize; mu kumva indirimbo z’ umuhanzi 2Pac niho yakuye igitekerezo cyo gukoresha imivugo yahimbaga agatangira kuyiririmba.

Yatangiye kuririmba nyuma ya 2005. Mu kwezi kwa Gicurasi 2006 yinjiye muri groupe UTP soldiers ryari rigizwe n’inshuti ze arizo NEG G The General na MIM. Baje gukorana indirimbo umunani maze nyuma yaho nawe asohora indirimbo ku giti cye ya mbere muri 2007. Iyo ndirimbo yayise “Turi muri Party”; biza no gutuma ahita ava muri iryo tsinda nuko atangira gukora injyana ya RAP ku giti cye.

UTP yakomeje gukora dore ko yahise imusimbuza Puff G, maze Riderman nawe akomeza inzira ye yo kuririmba ku giti cye aho yasohoye indirimbo zakunzwe cyane nk’indirimbo ‘Inkuba’, maze asohora album ye ye mbere yari igizwe n’indirimbo 16 zarimo Rutenderi,Uwo mukobwa n’ izindi…

{Rideraman aririmba kuki?}


Mu ndirimbo Riderman asohora aba agamije gutanga ubutumwa burwanya akarengane nko mu ndirimbo "Nakoze iki?" aho agaragaza ukuntu umuntu agira neza ariko rubanda bakamwitura inabi cyangwa se mu ndirimbo "Underground" aho agaragaza ko abahanzi bakiri ku rwego rwo hasi nabo bafite agaciro kandi ko badakwiye gufatwa nk’ibicibwa. Ati:” Abantu benshi bibagirwa aho bavuye maze bagafata abakene, abari hasi nk’abagome”.

Riderman kandi avuga ko indirimbo asohora ziba zitagamije kwirata ahubwo zikwiye gufatwa nk’ibyivugo aho umuntu yitakaga akisingiza bigatinda!

{Bimwe mu bihe byiza yanyuzemo atajya akunda kwibagirwa}


Mu bihe byiza Riderman yagize nk’umuhanzi harimo igitaramo yakoreye i Nyamirambo (kwa Nyirinkwaya) hari na Furious, aho mu gihe yaririmbaga Rutenderi abantu bamwuzuyeho. Hari kandi no kuba yarakoranye igitaramo na Shaggy kuri Stade Amahoro hamwe n’ibindi bitaramo yagiye aririmbanamo n’ibyamamare muri muzika nka Sean Paul, Lauryn Hill, Mr Flavour, Elephant Man, Koffi Olomide, Brick and Lace, Sean Kingston, D'banj n’abandi..

Ibindi bitaramo yishimira kuba yarakoze ni igihe yamurikaga Album ye kuri Petit Stade ati:”Nari nshyigikiwe!”.

Riderman kandi ahora yibuka uburyo muri Kanama 2012 yagiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akahamara ibyumweru bitatu yitabiriye inama y’abahanzi ba Hip Hop yitwa “Hip Hop and Physics Engagement”.

Ridermana kandi yagiye agaragarizwa igikundiro cyinshi mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Star, aho abafana be bakunze kuririmbana nawe indirimbo ze zikunzwe nka ”Bombori-Bombori”, “Umwana Uhiye” n’izindi.

{Riderman mu buzima busanzwe}


Mu buzima busanzwe Riderman yikundira umutuzo, iyo amaze guhura n’inshuti ze afata akanya akicara wenyine, akunda filimi zo mu mashuri (colleges).

Mu bakobwa akunda umukobwa uteye nk’umunyafurika ufite uruhu rw’igikara, wiyubaha, ukuze mu mutwe, w’urubavu ruringaniye kandi ufite ishema ry’ icyo aricyo.
Mu bahanzi bo mu Rwanda akunda Green P na Ben Rutabana naho hanze ni 2PAC na Kerry James. uyu Riderman yajyaga akunda kuvuga ko umuhanzi mu Rwanda yemera kandi yakwifuza gukorana indirimbo nawe ari Bull Dogg wo mu itsinda rya Tuff Gang, uyu bakaba baraje gukorana indirimbo bise “Mfite Isoni zo kwitwa umuntu”.

Tariki 29 Ugushyingo 2008 Riderman yasohoye album yitwaga Rutenderi aho abanyarwanda benshi baje kumushyigikira,maze amaradio nka Salus atangaza ko ariwe wari washoboye kwinjiza abantu benshi mu bahanzi bose berekanye albums zabo ku mugaragaro muri 2008. Iyi album yari iriho indirimbo zakunzwe nka ; Za Mu Bandi, Turi Muri Party, Inkuba…

Riderman kuya 04 Ukuboza 2010 yashyize hanze album ye ya kabiri yise ”Impinduramatwara” ikaba iriho indirimbo zakunzwe cyane nka nanjye sinjye,umwana w’umuhanda,n’izindi nyinshi.

Mu mwaka wa 2008 Riderman yahawe igihembo cy’umuhanzi mwiza w’injyana ya Rap (Best Rapper 2008) muri salax Music Awards.

Indirimbo nshya ya Riderman ni Umuziki.

Soma ubuzima burambuye bwa Riderman kuri WIKIPEDIA