Ku wa 22 Nzeri 2026, ni bwo uyu mugore yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza impungenge ku mutekano w’abakobwa, anavuga amagambo yafashwe na bamwe nk’asesereza abagabo muri rusange.

Ubwo butumwa bwateje impaka ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, bamwe banenga imvugo yakoresheje.

Icyo gihe yari yagize ati "Nta na rimwe utekereza ko ari umukobwa wawe bizabaho, kugeza igihe bimubayeho. Ntabwo aba afite umutekano igihe ari hafi y’umugabo, yaba umuvandimwe we, se, nyirarume, mubyara we, inshuti y’umuryango cyangwa undi muntu uwo ari we wese. Bityo rero, twigishe abakobwa bacu uburyo bwo kwirinda no kwirwanaho kuri izo nyamaswa.”

Nyuma y’ukwezi kurenga atangaje ayo magambo, kuri uyu wa 25 Ukwakira 2026, Miss Uwase Vanessa yashyize amashusho kuri konti ye ya Instagram, asaba imbabazi ku byo yavuze, agaragaza ko yabitewe n’amarangamutima kandi ko atari akwiye gufata abagabo bose kimwe.

Ati "Kwita abagabo inyamaswa ku mbuga nkoranyambaga byabaye amarangamutima no gushyira ibintu muri rusange kandi bitari ukuri. Bityo, nciye bugufi nsabye imbabazi."

Uyu mubyeyi yavuze ko yakuye isomo mu byabaye, yizeza ko atazongera gukora ikosa nk’iryo.

Ati "Twese dukora amakosa kandi icy'ingenzi ni ukuyigiramo no kuyakuriramo. Ndizera ko mushobora kumbabarira. Ndabakunda mwese."

Mu butumwa bwe, Miss Uwase Vanessa yanaboneyeho kwibutsa abamukurikira igitabo cye yise Graceful Beginnings, ateganya kumurika mu minsi iri imbere.

Iki gitabo kigaruka ku buzima bwe, by’umwihariko ku rugendo rwe rwo kwamamara ndetse n’uko ubuzima bwe bwahindutse nyuma yo kwibaruka.

Miss Uwase Vanessa yashakanye na Ngezi Dylan muri Kamena 2025, nyuma y’imyaka irindwi bamenyanye.

Muri Gashyantare 2026, yatangaje ko yibarutse umwana w’umukobwa, ari na we mfura yabo.

Miss Uwase Vanessa yasabye imbabazi abagabo yise ‘inyamaswa’