Iki gitaramo giteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Ukuboza 2026, muri Kigali Serena Hotel, kikazaba umwanya wo gushimira Imana ku bw’urugendo rw’ubuzima n’urw’umuziki rw’uyu muhanzi.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Aline Gahongayire yagaragaje ko “Ndanyuzwe Thanksgiving Gala Night” itazaba igitaramo cyo kuririmba gusa, ahubwo izaba umugoroba wihariye wo gusabana, gusangira no kwizihiza ibyiza Imana yamukoreye mu myaka amaze ku Isi.
Abazitabira iki gitaramo bazakirirwa ku itapi itukura, aho bazafatira amafoto y’urwibutso, basangire ifunguro rya nimugoroba ndetse bataramirwe na Aline Gahongayire afatanyije n’itsinda ry’abacuranzi be.
Iki gitaramo kizaba n’umwanya wo gusubiza amaso inyuma ku rugendo rw’uyu muhanzi, washimye ko mu myaka amaze mu muziki yagiye agira abantu bamushyigikira, bakamufasha gukomeza gukora ibihangano byubaka imitima ya benshi.
Aline Gahongayire ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, aho yubatse izina binyuze mu ndirimbo ze zikubiyemo ubutumwa bw’ihumure, ukwizera no gushima Imana.
Mu myaka isaga 20 amaze mu muziki, yakomeje gukora indirimbo zagiye zikundwa n’abatari bake, zigaruka ku gukomera ku Mana, kuyiringira no kudacika intege mu gihe umuntu ahanganye n’ibigeragezo by’ubuzima.
Urugendo rwe rwamuhesheje umwanya wihariye mu mitima y’abakunzi b’umuziki wa Gospel, by’umwihariko abagiye bafashwa n’ubutumwa bukubiye mu bihangano bye.
Kuri Aline Gahongayire, kwizihiza imyaka 40 y’amavuko n’imyaka isaga 20 amaze mu muziki ni intambwe ikomeye yahisemo kwishimira ashimira Imana, ndetse n’abantu bose bagiye bamuba hafi mu rugendo rwe rw’ubuzima n’urw’umuziki.







Ibitekerezo 0