{Umuhanzi Kizito Mihigo abicishije ku rubuga rwe rwa internet (www.kizitomihigo.com), ndetse no ku rwa Fondation KMP (www.kmp.rw ), amaze gushyira ahagaragara indirimbo nshya yitwa “Mon frère congolais” (Muvandimwe w’umunyekongo), ikomoza ku mibanire y’Abanyarwanda n’abanyekongo muri iki gihe. }
Muri iyi ndirimbo y’iminota itanu n’amasegonda makumyabiri n’arindwi (5:27) iri mu rurimi rw’Igifaransa, umuhanzi Kizito arahamagarira Abanyarwanda n’Abanyekongo gushyira imbere ibyo bahuje, no kwishyira hamwe mu gushaka ibisubizo byazana amahoro mu karere, kandi bigakorwa mu nzira z’ibiganiro.
Igitero cya mbere cy’iyi ndirimbo, kiravuga ngo : « Mon frère congolais, mon cher ami voisin, il n’y a pas de haine possible entre nous. Pensons profondément à ce qui nous unit, avant d’être emportés par ce qui nous divise.» Mu kinyarwanda, ni ukuvuga ngo : « Muvandimwe w’umunyekongo, muturanyi n’inshuti, urwango ntirushoboka hagati yacu. Dutekereze cyane ku biduhuje aho gutwarwa n’ibidutanya.»
Igitero cya nyuma cyo kiragira kiti: «Les guerres entre nous ont fait assez de morts, maintenant il faut changer et marcher dans la Paix, trouver des solutions à travers nos discussions, avec intention de protéger l’être humain.» Mu kinyarwanda ni ukuvuga ngo : « Abishwe n’intambara zo hagati yacu barahagije, ubu hakwiye gufatwa izindi ngamba z’Amahoro, ibisubizo bigashakwa mu biganiro bigamije kurinda ikiremwamuntu »
Ibitero byose birangizwa n’interuro ebyiri zigira ziti : « Au-delà de nos différences, nous sommes des frères de sang, au-delà de nos différences, nous sommes des être humains » Mu Kinyarwanda ni ukuvuga ngo : «Hirya y’ibyo tudahuje, turi abavandimwe kubw’amaraso, hirya y’ibyo tudahuje, twese turi ibiremwa muntu.»
Iyi ndirimo ije mu gihe hari agatotsi mu mubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku mugabane w’u Burayo by’umwihariko iki kibazo cyafashe indi ntera aho nko mu gihugu cy’u Bubiligi udutsiko tw’Abanyekongo duhohotera Abanyarwanda, bamwe bagakubitirwa mu nzira cyangwa bagaterwa ibyuma.
Hari kandi ubutumwa bw’urwango bugenda bukwirakwizwa kuri internet, nk’umugabo umwe witwa Bishop w’Umunyekongo umaze gusakaza amashusho ku rubuga rwa Youtube, atanga ubutumwa bwo gutangiza intambara irwanya Abatutsi aho bari hose ku Isi.
Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo Kizito yatanze ubutumwa bwo gushakira amahoro hamwe nk’Abanyafurika ndetse n’abandi batuye Isi, ati ‘’Venez tous les Rwandais, venez tous les Congolais. Pays de l’Afrique, pays de l’Amérique, l’Europe et l’Asie, venez tous nous joindre, mettons-nous ensemble pour chanter la Paix. La Paix que Dieu nous demande, la Paix, le souffle du monde » Mu kinyarwanda ni ukuvuga ngo : « Nimuze Banyarwanda n’Abanyekongo, namwe bihugu by’ Afurika, Amerika, u Burayi na Aziya, nimuze twishyire hamwe turirimbe amahoro. Amahoro tuyasabwa n’Imana, amahoro niyo mpumeko y’isi. »
Amajwi y’iyi ndirimbo ya Kizito Mihigo yatunganirijwe mu nzu itunganya umuziki ya Vision Afro ya Producer Manzi Mastola, naho amashusho yayo akorerwa muri The Zone Record ya Producer Bagenzi Bernard.
Reba amashusho y'iyo ndirimbo




Ibitekerezo 0