{Mu mpera z’icyumweru gishize, umuhanzi Kizito Mihigo aherekejwe n’abanyamuryango ba Fondation ye KMP (Kizito Mihigo pour la Paix) basuye abanyeshuri bo mu karere ka Nyamagabe babakorera igitaramo kigizwe n’indirimbo, ikinamico n’imivugo.}

Iki gitaramo cyari mu murongo w’ibitaramo by’ubukangurambaga KMP ikora mu mashuri yisumbuye ifatanije n’umuryango wa gikristu World Vision. Muri ibi bitaramo haba higanjemo ubutumwa bw’amahoro n’ubwiyunge. Icyo gitaramo cyatangiye i saa munani n’igice z’amanywa, gihumuza mu ma saa moya z’ijoro.

Icyumba cy’Inama cy’Akarere ka Nyamagabe cyitwa “Imparirwamihigo”, nicyo cyakiriye abanyeshuri bari baturutse mu mashuri ane; Ecole des Sciences de Nyamagabe, Ecole Secondaire de Sumba, Ecole Technique Don Bosco, na ACPR Nyamagabe.

Nk’uko bisanzwe Umuhanzi Kizito Mihigo yatangiye atanga ubutumwa bwa Gikristu, avuga ko iyo ataza kuba umukristu, atari kwiyegurira ibikorwa by’Amahoro akora none. Yabwiye abari bateraniye aho, ko umuhanzi w’umukristu mu Rwanda, yari akwiye gufata iya mbere mu guhamya indangagaciro z’imbabazi, Amahoro n’Ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kizito Mihigo yasabye abanyeshuri kumva ko ubumwe bw’abanyarwanda ari ikibazo kibareba, kandi ko buri wese akwiye kubigiramo uruhare; abasaba kwiga amateka y’igihugu, kuko ariwo musingi w’imishinga yose y’ejo hazaza.

Umuhanzi Kizito Mihigo yatanze ubutumwa bwo kubaha ikiremwamuntu, akangurira abanyeshuri kurwanya ibihungabanya amahoro aho byaba biri hose, bakanitoza gukunda ikiremwamuntu kabone n’ubwo cyaba gifite imigambo cyangwa ibikorwa bibi. Yagize ati: “ Dukwiye kwanga icyaha n’ibyacyo byose, tukakirwanya twivuye inyuma, ariko tukanitoza gukunda umunyacyaha. Hari uburyo bwo kurwanya ikibi tutagiriye nabi uwagikoze.”

Abayobozi ba World Vision basabye urubyiruko gutwara ubutumwa n’ubumenyi bungukiye mu gitaramo cya Kizito Mihigo.

Mugisha Philibert, umuyobnozi w’Akarere ka Nyamagabe, yishimiye ko abahanzi basigaye barafashe iya mbere mu kwamagana amacakubiri mu banyarwanda, asezeranya Fondation KMP ubufatanye n’Akarere ayobora, ngo kuko ibikorwa by’iyo Fondation bibafasha kubaka amahoro mu baturage. Mugisha kandi, yashimiye World Vision nk’umufatanyabikorwa w’imena mu karere ka Nyamagabe, kubera ibikorwa by’iterambere n’uburezi idahwema gutera inkunga.

Igitaramo Kizito Mihigo yataramiyemo abanyeshuri bo muri Nyamagabe, akanabaha ubutumwa bw’amahoro n’ubwiyunge, cyanitabiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philibert, Umuyobozi w’Ingabo muri ako karere , Col Callixte Kanimba, umuyobozi wa Polisi y’Igihugu muri ako karere , Supt Prudence Mutemura, abayobozi ba World Vision ku rwego rw’igihugu, abo mu Ntara y’Amajyepfo, n’uwo mu karere ka Nyamagabe.

Abanyeshuri bagera kuri 1200 bitabiriye igitaramo cya Kizito Mihigo
Abanyeshuri bagera kuri 1200 bitabiriye igitaramo cya Kizito Mihigo
Igitaramo cyanejeje abacyitabiriye barabyina
Igitaramo cyanejeje abacyitabiriye barabyina
hakinwe ikinamicoite ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko
hakinwe ikinamicoite ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko
Abanyeshuri nabo baririmbye indirimbo y'amahoro bahimbye
Abanyeshuri nabo baririmbye indirimbo y'amahoro bahimbye
Sofia Nzayisenga mu nanga ya Kinyarwanda
Sofia Nzayisenga mu nanga ya Kinyarwanda
Frank Muhwezi, Umuyobozi wa World Vision mu Ntara y'Amajyepfo yashimye ubutumwa butangwa n'abahanzi mu kubaka amahoro n'ubwiyunge
Frank Muhwezi, Umuyobozi wa World Vision mu Ntara y'Amajyepfo yashimye ubutumwa butangwa n'abahanzi mu kubaka amahoro n'ubwiyunge
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philibert yashimye igitaramo cyakorewe mu karere ke
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philibert yashimye igitaramo cyakorewe mu karere ke