{Umuhanzi Henry wo mu itsinda riririmba rya KGB, yapfuye arohamye mu kiyaga cya Muhazi mu Ntara y'Iburasirazuba.}

Nyakwigendera Henry
Nyakwigendera Henry

Skizzy, umwe mu ba KGB, yabwiye IGIHE ko abari bajyanye na we ari bo bamuhamagaye bamubwira ko mugenzi wabo baririmbanaga yitabye Imana.

Yagize ati “Hashize nk’iminota nka 30 babimbwiye. Bari bagiye muri picnic ararohama arapfa.”

Nyakwigendera Henry na bamwe mu bagize umuryango we
Nyakwigendera Henry na bamwe mu bagize umuryango we

Henry witabye Imana yari musaza wa Nyampinga w'u Rwanda 2012 Mutesi Aurore.

Amakuru atugeraho aravuga ko ubu umurambo we wajyanywe mu bitaro bya Rwamagana.

Henry apfuye yari akiri ingaragu.