{Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko gusobanurira abakozi gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu buryo bwimbitse bizabafasha kuyiyumvamo bakarushaho gukorera hamwe, umusaruro ukiyongera, bikaba ari byo byatumye bahabwa amahugururwa yihariye kuri iyo gahunda muri iki cyumweru turangije.}

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange, yabwiye IGIHE ko nubwo bamwe mu bakozi b’Akarere bari barahawe ibiganiro kuri “Ndi Umunyarwanda”, byari bikwiye ko banahabwa ikindi kiganiro cy’umwihariko nk’abakozi bakorera hamwe.

Mukasonga avuga ko Ndi Umunyarwanda atari isomo ritangwa rikarangira, ngo ibiganiro kuri Ndi Umunyarwanda bigomba guhoraho.

Yagize ati “Ndi umunyarwanda ni urugendo rugamije kwigira ku mateka, kugira ngo dukomeze kunga ubumwe bw’Abanyarwanda.Tuzakomeza kubikora.”

Yakomeje ashimangira ko ibiganiro byihariye kuri “Ndi Umunyarwanda” bizafasha abakozi b’akarere ayobora kurushaho gusangira amateka, bityo abakozi bakarushako gukomeza gufashanya gukira ibikomere by’amateka mabi yaranze igihugu.

Mukasonga avuga ko buri wese akwiye kumva neza kandi akiyumvamo iyi gahunda nta kugendera mu kigare cyangwa kubiharira abandi, ahubwo ngo buri wese ku giti cye akwiye kuyigira iye bwite ari nayo mpamvu bayise “Ndi ” Umunyarwanda ntibayite “Turi ” Abanyarwanda.

Umwe mu bakozi b’Akarere ka Nyarugenge witwa Ntirushwa Christophe yabwiye igihe ko iki kiganiro kuri gahunda ya “Ndi umunyarwanda” hari icyo bizamarira sosiyete nyarwanda, ati “ Ibi biganiro bizadufasha kurushaho kumva agaciro kacu n’aka bagenzi bacu maze, dukore duharanira gushyira inyungu z’abo dukorera imbere aho kubanzayo izacu.”

Ibiganiro kuri “Ndi Umunyarwanda” ku bakozi b’Akarere ka Nyarugenge mu babitanze harimo Senateri Antoine Mugesera.

Abakozi ba Nyarugenge mu biganiro kuri "Ndi Umunyarwanda"
Abakozi ba Nyarugenge mu biganiro kuri "Ndi Umunyarwanda"
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange
Senateri Antoine Mugesera atanga ikiganiro
Senateri Antoine Mugesera atanga ikiganiro

[email protected]