{Kuri uyu wa uyu wa mbere, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye Inama ya 10 Ngishwanama ya Perezida wa Repubulika (PAC) yabereye mu rugo rwe ruri ku Kiyaga cya Muhazi. Abagize iyi nama basesenguye akamaro ka gahunda za PAC mu myaka 5 ishize.}

Iyi nama kandi yize ku ngamba nshya zo kwihutisha ubukerarugendo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gihugu.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Pichette Kampeta yasobanuriye iyi nama mu ncamake uko ubukungu bw’u Rwanda bwifashe, aho yakoreshaga ingero z’icyiciro cya mbere cya gahunda y’imbaturabukungu(EDPRS), yagendeye ku ibarura ryakozwe mu minsi ishize rijyanye n’imibereho n’ubuzima (DHS) mu kwerekana iri terambere.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere(RDB), John Gara yagejeje kuri iyi nama ku bijyanye n’ishoramari ry’abikorera, mu gihe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutungo Kamere n’Ibidukikije, Caroline Kayonga n’Umuyobozi Ushinzwe Ubukerarugendo, Rica Rwigamba aho basobanuriye PAC ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’ubukerarugendo.

Perezida Kagame ari kumwe n'abagize PAC
Perezida Kagame ari kumwe n'abagize PAC

Abagize PAC kuri uyu wa kabiri barasura ahakorerwa ubukerarugendo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Ntara y’Amajyepfo, aho bazihera amaso imbona nkubone ibyo bikorwa mbere yo guhura bwa nyuma.

PAC yashizwe muri Nzeri 2007, abayigize bahura kabiri mu mwaka, iba iyobowe na Perezida Kagame, aho iba igamije kurebera hamwe ingamba zakwihutisha iterambere ry’ubukungu n’imibereho mu Banyarwanda.

Bamwe mu bagize PAC
Bamwe mu bagize PAC
Mu nama ya PAC higiwemo uburyo ubukerarugendo bwanozwa ndetse n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro
Mu nama ya PAC higiwemo uburyo ubukerarugendo bwanozwa ndetse n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro

Foto: Urugwiro Village