{Ku munsi wa kabiri w'Inama y'Ihuriro Mpuzamahanga ku Bukungu iri kubera mu Bushinwa, Perezida Kagame yasobanuye ko Afurika ikeneye kugira ijambo ku iterambere ryayo, mu ijambo yavugiye mu kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti”Ahazaza h'ubukungu bw'Afurika.” kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nzeri 2012.}

Muri iki kiganiro kibandaga ku ruhare rw'abafatanyabikorwa bashya mu ishoramari, mu kunoza ahazaza h'ubukungu bw'Afurika, Perezida Kagame yavuze ko Afurika niba idashobora kwivugira ubwayo, hazaza undi uyivugira kandi akayivugira nabi.

Perezida Kagame yamaganye umuco wo kumva ko mu gihe ubonye umufatanyabikorwa mushya ugomba kwibagirwa uwari usanzwe, ati”Tugomba kureba mu buryo bumwe abafatanyabikorwa bari kuzamuka kimwe n'abo twahoranye. Abafatanyabikorwa bashya bazana uburyo bw'amahirwe bwagutse ariko ntitugurisha bamwe ngo tubone abandi. Dukura amasomo mu mikorere itandukanye tukayihuza n'imibereho yacu bwite.”

Perezida Kagame yongeyeho ko Afurika igifite urugendo rwo gukora, agira ati” Ibiri kubera muri Afurika bidusigira ibyiyumviro by'uko hakiri byinshi byo gukora…kuri ubu Afurika ibona 2,8% by'ishoramari ry'Isi yose. Afurika ishobora gukora ibirenzeho kandi ikeneye gukora ibirenzeho.”

Muri iyi nama kandi habaye ikiganiro cyayobowe na Minisitiri w'Imari n'igenamigambi John Rwangombwa afatanije n'Umuyobozi w'agateganyo wa RDB Claire Akamanzi, cyari kigamije kwerekana ishusho ku bukungu n'inyungu z'ishoramali mu Rwanda, kikaba cyaritabiriwe n'abashoramali baturutse ku Isi hose mu byiciro bitandukanye birimo uburezi, ikoranabuhanga, ingufu n'ubukerarugendo.

Abitabiriye iki kiganiro bagaragaje ubushake bwabo mu gushora imari yabo mu Rwanda, nka S.P Shukla uyobora imwe muri sosiyete yo mu buhinde yitwa Mahinda and Mahindra Ltd, wagize ati”Dushishikajwe no gushora imari mu ngufu z'imirasire y'izuba ndetse n'ikoranabuhanga. Ndateganya gusura umujyi mwiza wa Kigali no guteza imbere imishinga ku Rwanda.”

Ku biganiro byavugaga ku hazaza h'ubukungu bw'Afurika, Ashish Thakkar uyobora Mara Group, yasabye abikorera kugira uruhare mu kuzana impinduka, ati “Ntibikwiye kuba gusa gukora gahunda zifitiye inyungu abaturage. Ubucuruzi bwanyu bwose bugomba gukorwa hagamijwe kuzamura imibereho y'abaturage…niba abayobozi mu bucuruzi badatanze urugero bakanerekana ko bashaka kugira uruhare rugaragara muri sosiyete, ni nde uzabikora?”

Hagarutswe kandi ku kibazo cy'umutekano muke ubangamira iterambere, aho umwe mu bari bayoboye ibi biganiro Patrice Motsepe yavuze ko Abayobozi b'Afurika bakwiye gukoresha umutungo kamere w'afurika mu kuzamura ubukungu aho guteza imbere amakimbirane.

Uretse kwitabira iyi nama y'Ihuriro Mpuzamahanga ku Bukungu, Perezida Kagame yabonanye n'abantu batandukanye mu Bushinwa barimo Minisitiri w'intebe w'iki gihugu, Wen Jiabao, ndetse anagirana ibiganiro n'abashoramali bo mu mujyi wa Hong Kong.