Ayo marenga yakurikiwe n’ibikorwa byo kwinjiza mu gisirikare abantu bashya no gutangira gukorana n’abacanshuro hamwe n’imitwe yitwaje intwaro ikorera imbere mu gihugu, kwegeranya ibikoresho by’intambara n’ibindi.

Mu gice cya kabiri cy’ikiganiro Vincent Karega wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC, yagiranye na Sanny Ntayombya [Long Form Podcast], yagarutse kuri iyi ngingo avuga ko ibyo byaje nk’igikangisho kubera ibihe by’amatora igihugu kigiye kwinjiramo mu mpera z’uyu mwaka.

Yavuze ko PerezidaTshisekedi abizi neza ko ingabo z’igihugu cye uko zimeze ubu zidashobora kujya mu ntambara n’u Rwanda nubwo hari ibikoresho zifite kuko zigifite ibyuho mu bijyanye n’imyitozo na ‘discipline’.

Yasobanuye ko uhereye igihe Tshisekedi yashakaga ubutegetsi yari ashyize imbere kwegezayo Kabila yafataga nk’umunyantege nke, kongera kubaka igihugu, guca intege imitwe yitwaje intwaro ariko ngo byaje nk’igikoresho cya politiki cyo kwigarurira imitima y’imbaga mbere y’uko amatora aba.

Ubwo yari ageze ku butegetsi yijeje byinshi abaturage yigize nk’umunyapolitiki ufite ubunararibonye, wavutse mu gihe cya Mobutu ubwo ibintu byari bimeze neza.

Ngo yagaragazaga ko ari kamara, ko niba hari uruganda rwafunze nahagera ruzafungura; niba hari inzira ya gari ya moshi yacitse-kubera ko yabaye i Burayi, Abanyaburayi bazayisana, kimwe n’ibibuga by’indege, imihanda n’ibindi bakurikiye amabuye y’agaciro menshi ari muri iki gihugu.

Karega yagize ati “Ibyo ni ko bimeze, amabuye y’agaciro arahari menshi ariko hari ibintu byinshi byazambye muri Congo. Hari ruswa, imiyoborere yarangiritse, nta bikorwaremezo, nta mihanda igera ku bitaro, nta muriro w’amashanyarazi abashoramari bashobora kugenda bakurikiye.”

“Abapolisi ntibahembwa batunzwe na ruswa, gasutamo ziracyakora mu buryo bwa gakondo, amavugurura mu mitegekere y’igihugu ntiyigeze abaho [nk’uko byari byitezwe] ku buryo nyuma y’igihe gito abantu bahise batangira kumutakariza icyizere.”

Nk’umuntu ufite gahunda yo gukomeza kuyobora igihugu, Tshisekedi yagombaga gushaka amayeri azabimushoboza dore ko afite abatavuga rumwe na we bigaragara ko bafite ubushobozi bwo kumutsinda nk’uko Karega yakomeje abisobanura.

Ati “Ntashaka umuntu umwitambika mu matora; urugero ni urw’uko yafashe Katumbi n’abandi bo muri opozisiyo. Ntiyiteguye amatora anyuze mu mucyo. Urebye ibijyanye n’amategeko n’imyiteguro y’ayo matora ntabyo, nibaza ahubwo niba bazanayakora.”

Agarutse ku bijyanye n’intambara, Karega yagaragaje ko ingabo za RDC nta bushobozi zifite ari na yo mpamvu hisunzwe FDLR n’indi mitwe hamwe n’abacanshuro ngo bafashe iki gihugu kuba cyatera u Rwanda.

Ati “Sinibwira ko batekereza ko nibatera u Rwanda ruzarebera gusa ntirugire icyo rukora. Niba amatora bigoye kuyakora, opozisiyo ifite imbaraga zo kuba yamutsinda, arashaka gushoza intambara; nayishoza u Rwanda ruzamusubiza habe umutekano mu gihe runaka, atangaze ibihe bidasanzwe nko mu myaka ibiri cyangwa itatu.”

Ibyo ngo bishobora kumuhesha kuba agumanye ubutegetsi kandi ibisa na byo byagiye biba kenshi muri RDC na mbere y’uko Tshisekedi agera ku butegetsi.

Kuva ibibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byakwiyongera, iki gihugu gishinja u Rwanda gushyigikira inyeshyamba za M23 mu ntambara zirwana n'ingabo z'iki gihugu, rukagaraagza ko ibyo birego nta shingiro bifite.

Mu bihe bitandukanye hagiye habaho ibiganiro bihuza Abakuru b’ibihugu bya EAC hashakwa ibisubizo by'uwo mutekano muke.

Mu byemezo byafashwe harimo kohereza ingabo za EAC (EACRF) muri RDC kugira ngo zicunge umutekano mu bice M23 yemeye kuvamo uhereye muri Nzeri 2022. Izi ngabo zongerewe manda y’amezi atandatu kugeza ku wa 8 Nzeri 2023.

Icyemezo giheruka gufatwa ni icy'uko abarwanyi ba M23 bagomba gukoranyirizwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo aho kujyanwa mu misozi ya Sabyinyo nk’uko byari byaremejwe mbere.

Amb. Karega mu kiganiro cyiswe Long Form Podcast kiyoborwa na Sanny Ntayombya
Amb. Karega mu kiganiro cyiswe Long Form Podcast kiyoborwa na Sanny Ntayombya