Iyi Shampiyona Nyafurika yatangiye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026, aho umunsi wa mbere wari wahariwe gusiganwa n’igihe, buri mukinnyi ku giti cye, mu byiciro bitandukanye.
U Rwanda rwitwaye neza cyane mu byiciro by’abagore, aho Masengesho Yvonne, Mwamikazi Jazilla na Ingabire Diane bose begukanye imidali ya Zahabu.
Mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 19, Masengesho Yvonne ni we wabimburiye abandi Banyarwanda kwegukana umudali wa Zahabu, nyuma yo gukoresha iminota 15, amasegonda 37 n’ibice 193 ku ntera y’ibilometero 10,2.
Uyu Munyarwandakazi w’imyaka 18 yasize Umunya-Misiri Joudy El Sayed amasegonda atatu n’ibice 526, mu gihe Umunya-Ethiopia Rahel Gimbato wabaye uwa gatatu yasizwe amasegonda 31 n’ibice 537.
Mu cyiciro cy’abagore batarengeje imyaka 23, Mwamikazi Jazilla yakomeje umunsi mwiza w’u Rwanda, yegukana umudali wa Zahabu nyuma yo gukoresha iminota 31, amasegonda 17 n’ibice 581 ku ntera y’ibilometero 20,4. communique2
Mwamikazi yasize Umunya-Afurika y’Epfo Marzaan Mellett wabaye uwa kabiri amasegonda 27 n’ibice 779, mu gihe Umunya-Ethiopia Tsige Kiros yabaye uwa gatatu asizwe amasegonda 46 n’ibice 410.
Ingabire Diane na we yashimangiye umunsi udasanzwe ku Rwanda, yegukana umudali wa Zahabu mu cyiciro cy’abagore bakuru.
Ingabire yasoje intera y’ibilometero 20,4 akoresheje iminota 31, amasegonda abiri n’ibice 742, arusha Umunya-Maurice Aurelie Halbwachs wabaye uwa kabiri isegonda rimwe n’ibice 546 gusa. Ni mu gihe Umunya-Afurika y’Epfo Lucy Young yabaye uwa gatatu.
Mu bagabo bakuru, u Rwanda ntirwabashije kugera ku mudali, ariko Muhoza Eric yasoreje ku mwanya wa kane, akoresheje iminota 41, amasegonda 32 n’ibice 172 ku ntera y’ibilometero 30,6. Nsengiyumva Shemu yabaye uwa gatandatu akoresheje iminota 41, amasegonda 37 n’ibice 835.
Iki cyiciro cyegukanywe na Alexandre Mayer wo mu Birwa bya Maurice wakoresheje iminota 40, amasegonda 32 n’ibice 493, akurikirwa na Merhawi Kudus wo muri Eritrea na Charles Kagimu wo muri Uganda.
Mu ngimbi, Ishimwe Brian yabaye uwa 10 mu gusiganwa n’igihe ku ntera y’ibilometero 20,4, akoresheje iminota 29, amasegonda 49 n’ibice 756, mu gihe mugenzi we Niyonkuru Yasin yabaye uwa 13 akoresheje iminota 30, amasegonda 39 n’ibice 10.
Abanyarwanda bazasiganwa ku wa Kane
Shampiyona izakomeza ku wa Kane, tariki ya 22 Ukwakira 2026, aho u Rwanda ruzitabira “Mixed Relay” [gukina nk’ikipe y’abahungu n’abakobwa] y’ibilometero 40,8 guhera saa 10:14.
Ikipe y’u Rwanda muri iri siganwa igizwe na Nirere Xaveline, Ingabire Diane, Mwamikazi Jazilla, Nsengiyumva Shemu, Muhoza Eric na Tuyizere Étienne.
Andi makipe azakina iri siganwa ni iya Zimbabwe, Kenya, Angola, Benin, Uganda, Afurika y’Epfo, Ibirwa bya Maurice na Algeria.
Kuri uwo munsi kandi hazaba amasiganwa yo mu muhanda y’abato batarengeje imyaka 17. Mu bahungu, u Rwanda ruzahagararirwa na Byiringiro Moubarak, Intwari Reponse na Mukwende Fuadi, bazakora intera y’ibilometero 58,6 guhera Saa 12:30.
Mu bakobwa, Agasaro Gloria, Liza Jehovaire na Mwamikazi Cythia bazahagararira u Rwanda mu isiganwa ry’ibilometero 38,2 riteganyijwe gutangira Saa 14:45.
Shampiyona Nyafurika y’Amagare ya 2026 iri kubera i Kisumu muri Kenya kuva ku wa 21 kugeza ku wa 25 Ukwakira.


















Ibitekerezo 0