Izi nzira zatangajwe kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2026, mu gikorwa cya mbere cya ‘Rwanda Cycling Day’, kikaba cyahuje abakinnyi, abafatanyabikorwa n’abandi bafite aho bahuriye n’umukino w’amagare mu Rwanda.
Perezida wa FERWACY, Ishimwe Nkurayija Hubert, yavuze ko Tour du Rwanda izaba ku nshuro ya 19 mu 2027, ikazaba mu buryo bwihariye. Yasobanuye ko mu minsi umunani hateganyijwemo amasiganwa atatu atandukanye.
Aya masiganwa azatangira ku wa 19 Gashyantare 2027, hakinwa isiganwa rya mbere rya ‘One Day Classic’, rizahera i Gicumbi rijya i Nyamata, ku ntera y'ibilometero 111.
Ku wa 20 Gashyantare hazaba umunsi w'ikiruhuko, mbere y’uko Tour du Rwanda nyirizina itangira ku wa 21 Gashyantare, ikazarangira ku wa 26 Gashyantare 2027.
Tour du Rwanda izatangirira i Rukomo [Gicumbi] yerekeza i Rwamagana ku wa 21 Gashyantare, ku ntera y'ibilometero173,6, bucyeye bwaho ihaguruke i Kigali yerekeza i Musanze ku ntera y’ibilometero 134,8.
Agace ka Gatatu ni Musanze- Rubavu ku ntera y’ibilometero 119,6 km, aho kazakurikirwa na Rubavu – Muhanga ku ntera y’ibilometero 138.
Agace ka Gatanu kazakinwa tariki ya 25 Gashyantare, kazazenguruka mu Majyepfo gahagurukiye ndetse kagasorezwa i Huye ku ntera y’ibilometero 84,1 mu gihe Agace ka Gatandatu ari Huye-Kigali ku ntera y’ibilometero 173.
Nyuma y'iri siganwa, ku wa 27 Gashyantare hazakinwa isiganwa rya kabiri rya ‘One Day Classic’, rizazenguruka Umujyi wa Kigali ku ntera y'ibilometero 118.
Aya masiganwa azaba afite amanota atandukanye ku rwego rw'Impuzamashyirahamwe y'Amagare ku Isi (UCI). ‘One Day Classic’ zombi ziri ku rwego rwa UCI 1,1, buri imwe izatanga amanota 610, mu gihe Tour du Rwanda iri ku rwego rwa UCI 2.1, izatanga amanota 757.
Ku munsi wa nyuma, tariki ya 27 Gashyantare, hazaba kandi isiganwa ry’abatarabigize umwuga, rizaba rifunguye ku bantu bose bakunda gutwara amagare.
Muri rusange, Tour du Rwanda ya 2027 izaba ifite igiteranyo cy'ibilometero 1.023 n'ubutumburuke bwa metero 17.200.
Amakipe azitabira Tour du Rwanda 2027
Tour du Rwanda 2027 izitabirwa n'amakipe y'ibihugu, akina amasiganwa yo ku migabane ndetse n'amakipe akina amasiganwa akomeye ku Isi (World Tour).
Amakipe y'ibihugu azaba arimo u Rwanda, Eritrea na Uganda mu gihe amakipe akina amasiganwa yo ku migabane ari Benediction Banafrica Team (Rwanda), Bike Aid (u Budage), Terengganu Cycling Team (Malaysia), Rembe-Rad-Net Pro CT (u Budage) na Tshenolo Pro Cycling Team (Afurika y’Epfo).
Amakipe ya World Tour ni Netcompany Ineos (u Bwongereza), Red Bull-BORA (Australia), NSN (u Busuwisi), Soudal Quick-Step (u Bubiligi), Lotto-Intermarché (u Bubiligi) na Team Picnic–PostNL (u Buholandi).
Muri Rwanda Cycling Day, FERWACY yamuritse igikombe kizahabwa uwegukanye Tour du Rwanda, ikirango gishya cy’iri Shyirahamwe n’icyerekezo cy'imyaka 10 cy'iterambere ry'umukino w'amagare mu Rwanda. Hanatangijwe Shampiyona y'Igihugu y'Amagare ikinwa hifashishijwe ikoranabuhanga (E-Race).














Ibitekerezo 0