Iki gikorwa giteganyijwe tariki ya 20 Ugushyingo 2026, kizaba ari umwanya wo kugaragaza ibyagezweho mu iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda, gusuzuma ibikiri imbogamizi no kumurika gahunda ziteganyijwe mu bihe biri imbere.

Kimwe mu bizibandwaho ni ugutangaza amakuru arambuye kuri Tour du Rwanda 2027, harimo inzira abasiganwa bazanyuramo, amakipe azitabira iri siganwa ndetse n’abafatanyabikorwa bazagira uruhare mu migendekere yaryo.

Tour du Rwanda ni rimwe mu masiganwa y’amagare akomeye ku Mugabane wa Afurika, rikaba rihuza abakinnyi baturuka mu makipe atandukanye yo ku Isi.

Uretse Tour du Rwanda, FERWACY izamurika ingengabihe y’amasiganwa y’imbere mu gihugu azakinwa mu 2027, azwi nka ‘Rwanda Cycling Cup’, agamije gukomeza guteza imbere impano z’abakinnyi b’Abanyarwanda no kubongerera ubushobozi bwo guhangana ku rwego mpuzamahanga.

Hazatangazwa kandi ingengabihe ya ‘Rwanda Youth Racing Cup’, amasiganwa agenewe abakiri bato, agamije kubafasha kuzamura impano zabo no kubategurira kuzavamo abakinnyi babigize umwuga.

Iyi gahunda yitezweho kugira uruhare mu kubaka urufatiro rukomeye rw’umukino w’amagare mu Rwanda, binyuze mu guha abakiri bato amahirwe yo kwigaragaza no kubona amarushanwa ahoraho.

Hazanamurikwa andi masiganwa mpuzamahanga ateganyijwe kubera mu Rwanda, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere igihugu nk'icyerekezo cy'amarushanwa akomeye y'amagare.

FERWACY izanasobanura gahunda zayo z’igihe gito, iz’igihe giciriritse n’iz’igihe kirekire, zigaragaza icyerekezo cy’iterambere ry’uyu mukino mu Rwanda.

Biteganyijwe ko ‘Rwanda Cycling Day’ izajya iba buri mwaka, ikaba urubuga rwo kugaragaza intambwe yatewe, kumurika ibikorwa bishya no guhuza abafite uruhare mu iterambere ry’umukino w’amagare.