Iri siganwa ryabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo 2026, ryakurikiye iryaherukaga kubera mu Mujyi wa Huye ku wa 8 Kanama, mu gihe mu mezi abiri ashize ‘Rwanda Youth Racing Cup’ itakinwe kubera Shampiyona y’Isi na Shampiyona Nyafurika.
Ni ku nshuro ya kabiri Rwamagana yakiriye aya masiganwa y’abato muri uyu mwaka, nyuma y’iryaherukaga kuhabera muri Gicurasi.
Abakinnyi 135 barimo abahungu 93 n’abakobwa 42, ni bo bitabiriye isiganwa ryo kuri iki Cyumweru, bahatana mu byiciro bitanu birimo Pupilles [U11], Benjamins [U13], Minimes [U15], Cadets [U17] na Juniors [U19].
Mu cyiciro cy’abahungu batarengeje imyaka 19, Gisubizo Issa wa Les Amis Sportifs ni we wegukanye umwanya wa mbere aho yakoresheje iminota 59 n’amasegonda 59, azengurutse inshuro 26 intera ya kilometer0 1,2 yari iteganyijwe.
Yakurikiwe na Ganza Prince Ferguson wa Kayonza Cycling Club na Ishimwe Brian wakinnye ku giti cye, bose banganyije ibihe bimwe mu gihe Niyonkuru Yassin wa Les Amis Sports, Imanizabayo Félicien wa Sina Cycling Club na Ishimwe Jean d’Amour wa Bugesera Cycling Club bakurikiyeho basizwe isegonda rimwe.
Mu bakobwa, Kanyange Zawadi wa Bugesera Cycling Club, waherukaga intsinzi ku Munsi wa Gatandatu, yongeye kugaragaza ubushobozi bwe muri iri rushanwa, asoza kuzenguruka inshuro 25 yakoresheje isaha n’amasegonda 56 mu gihe mugenzi we Uwizeyimana Uwase Ancille yamurikiye amurusha amasegonda 32.
Byiringiro Moubarak wa Les Amis Sportifs, yatsinze isiganwa ry’abahungu batarengeje imyaka 17 nyuma yo kuzenguruka inshuro 18 mu gihe kingana n’iminota 43 n’amasegonda 55. Yakurikiwe na Christian Nyamuberwa na Cyusa Habumuremyi, bombi bakinira Les Amis Sportifs.
Mu bakobwa batarengeje iyo myaka, Mwamikazi Cynthia wa Benediction Club yegukanye umwanya wa mbere, asiga Agasaro Gloria wa LWD Cycling Team na Alice Uwimpuhwe wa Bike for Future.
Mugisha Bertrand ni we wabaye uwa mbere mu bahungu batarengeje imyaka 15 ndetse aba umukinnyi wa mbere wo muri gahunda ya Isonga Program wegukanye intsinzi muri ‘Youth Racing Cup’, akoresheje iminota 28 n’amasegonda icyenda. Yakurikiwe na Habinshuti Abdoulkalim wa Les Amis Sportifs na Igiraneza Thadeo wa LWD Cycling Team.
Igiragusenga Keza Nadine wa Twin Lakes yegukanye intsinzi mu bakobwa akoresheje iminota 28 n’amasegonda 48, Umutoni Alice wa Ndabaga Women Cycling Team aba uwa kabiri, mu gihe Ikirezi Cella wa Bugesera Cycling Club yabaye uwa gatatu.
Mu bahungu batarengeje imyaka 15 hatsinze Niyomugabo Abdoulkalim wa Les Amis Sportifs, akurikiwe na Habumuremyi Nisemusa Lucky wa LWD Cycling Team na Mugisha Nganji Fred wa Les Amis Sportifs mu gihe mu bakobwa, Uwase Alia wa Les Amis Sportifs ari we wegukanye isiganwa.
Mu cyiciro cy’abahungu batarengeje imyaka 11, Fatingabo Mushambo Caleb wa LWD Cycling Team yegukanye umwanya wa mbere, mu gihe Uwurukundo Emeline wa LWD Cycling Team yatsinze mu bakobwa.
“Rwanda Youth Racing Cup” ikinwa kuva muri Nyakanga 2023 aho yatangiye iri mu rwego rwo kwitegura Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali muri Nzeri 2025, mu gihe kuri ubu iri rushanwa rigamije gukundisha abakiri bato uyu mukino, kuzamura impano no gushimangira umurage w’igare mu Rwanda.




































Ibitekerezo 0