Iri rushanwa rizaba mu mpera za Nzeri no mu ntangiriro z’Ukwakira 2027, rikazabanzirizwa kandi rigasozwa n’amasiganwa abiri y’umunsi umwe (One Day Classic).
Iyi gahunda yatangajwe kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2026, mu gikorwa cya mbere cya ‘Rwanda Cycling Day 2026’ cyabereye muri Brilliant Hotel ku Kimihurura, aho Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryamurikiye abafatanyabikorwa gahunda z’ingenzi z’uyu mukino.
Nk’uko byatangajwe, isiganwa rya mbere rya “One Day Classic” rizaba ku wa 27 Nzeri 2027, rikurikirwe na Tour du Rwanda y’Abagore izamara iminsi itatu, kuva ku wa 29 Nzeri kugeza ku wa 1 Ukwakira 2027.
Nyuma yaho, ku wa 3 Ukwakira 2027, hazaba irindi siganwa rya “One Day Classic”, rizasoza iyi Tour du Rwanda y’Abagore.
Iri rushanwa rije kongera amahirwe ku bakinnyi b’abagore mu Rwanda no muri Afurika, yo kwitabira amarushanwa mpuzamahanga, kugaragaza ubushobozi bwabo no kuzamura urwego rw’umukino.
Biteganyijwe ko amakipe azakina Tour du Rwanda y'Abagore azamenyakana mu ntangiriro za Mata 2027.
Tour du Rwanda y’Abagabo yo mu 2027 na yo izaba mu buryo bwihariye, aho kuva ku wa 19 kugeza ku wa 27 Gashyantare hazaba amasiganwa atatu, arimo Tour du Rwanda izamara iminsi itandatu n’amasiganwa abiri ya “One Day Classic”.







Ibitekerezo 0